issa
Trump arasaba Zelensky "guca bugufi" agasinyana amasezerano na Putin

Aug 16, 2025 - 09:42
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye Perezida wa Ukraine Vladimir Zelensky gushakira umuti wumvikanyweho hagati ya Kiev na Moscow, avuga ko gahunda yo kugarura amahoro “ifite amahirwe meza” yo kugerwaho nyuma yo guhura bwa mbere na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin mu myaka itandatu ishize.

Avugana na Fox News ku wa Gatanu nyuma y’inama y’amasaha atatu yabereye i Anchorage, Trump yavuze ko impande zombi “ziri hafi cyane” yo kugera ku gisubizo cy’amakimbirane.

Yavuze ko amasezerano ayo ari yo yose azagerwaho ari uko Kiev yiyemeje kwitabira, asaba Zelensky kutareka amahirwe ngo amucike.

Abajijwe inama yagira umuyobozi wa Ukraine, Trump yasubije ati: “Girana amasezerano,” ashimangira ko yizeye ko Putin “ashaka ko bigerwaho.”

Perezida wa Amerika yavuze ko yiteguye kuba umuhuza mu biganiro by’imbona nkubone hagati ya Putin na Zelensky.

Ati “Nibabishaka, nzaba mu nama ikurikira… Si uko nifuza kuba yo, ahubwo ni ukugira ngo nemeze ko bigerwaho. Kandi dufite amahirwe meza yo kubigeraho”.

Nubwo Trump na Putin bombi bavuze ko inama yabaye ifite umusaruro, nta masezerano yerekeye Ukraine yatangajwe.

Putin mbere yari yaravuze ko atazitabira ibiganiro by’imbona nkubone na Zelensky, ariko ashimangira ko ibyo biganiro bizashoboka ari uko habanje kubaho intambwe ifatika mu gukemura amakimbirane.

Moscow ikomeza kwibaza niba Zelensky afite ububasha bwo gushyira umukono ku masezerano afite agaciro, yibutsa ko manda ye nka Perezida yarangiye umwaka ushize kandi ko atigeze atangaza amatora mashya kubera itegeko rya gisirikare.

Abategetsi b’u Burusiya bakomeje gushimangira ko umuti uwo ari wo wose ugomba kubamo ko Ukraine igira ubudahangarwa (neutralité), ikagabanya ingabo (demilitarization), “denazification,” ndetse no kwemera uko ibintu bihagaze ku butaka — birimo n’uko u Burusiya bugenzura Crimea, Donetsk, Lugansk, Kherson na Zaporozhye, byose byatoye mu myaka yashize kwinjira mu Burusiya.

Ibyo bisabwa by’ibiganiro bije mu gihe ingabo za Ukraine zikomeje gushyirwaho igitutu, ingabo z’u Burusiya zikaba ziri kugenda zigarurira ibice byinshi byo muri Donbass n’ahandi.

Aug 16, 2025 - 09:47