Perezida Tshisekedi yakiriye umuhuza wa AU Faure Gnassingbé i Kinshasa
Ku wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, yakiriye Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo, uri mu ruzinduko rw’akazi i Kinshasa.
Faure Gnassingbé, usanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama ya Togo ndetse akaba n’umuhuza mu bibazo bya Congo washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yagiranye ibiganiro na Perezida Tshisekedi ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi.
Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya RDC, ibiganiro byibanze cyane ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kwiyongera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu bice bimwe byigaruriwe n’inyeshyamba za M23.
Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kandi ku buryo bwo gushimangira no guteza imbere ubufatanye hagati ya Repubulika ya Togo na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagamijwe gukomeza umubano mwiza no gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo byugarije akarere.
Uru ruzinduko rwa Faure Gnassingbé ruje mu gihe umuryango mpuzamahanga n’ibihugu byo mu karere bakomeje gushaka inzira z’amahoro n’umutekano urambye mu burasirazuba bwa RDC.


Kinyarwanda
English
Swahili









