Perezida Salva Kiir yongeye kwirukana Umugaba w'ingabo ze hatarashira n'amezi atatu amushyizeho
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bw’igisirikare cy’igihugu cye, aho yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo maze asubizaho uwo yari yakuyeho mu mezi atatu ashize, nk’uko byatangajwe na televiziyo y’igihugu.
Izi mpinduka zije mu gihe muri Sudani y’Epfo hagikomeje intambara zishingiye ku moko no ku mashyaka ya politiki, ndetse iki gihugu gikomeje guhangayikishwa n’ibibazo by’umutekano no kurwanira ubutegetsi hagati ya Perezida Kiir na Riek Machar.
Kuva igihugu cyabona ubwigenge mu mwaka wa 2011, Perezida Kiir akunze gukora impinduka za hato na hato mu nzego z'igisirikare cye. ibintu abasesenguzi ba politike ya sudani y'epfo bavuga ko bigamije gukomeza kugenzura ubutegetsi n’ingabo mu gihe agifite abamurwanya kandi bafite imbaraga.
Izi mpinduka zo kwirukana Umugaba w'ingabo zikomeje kuvugisha benshi kuko ibi bibaye mu gihe muri sudani y'epfo hakomeje guhwihwiswa amakuru ku bijyanye n’uzasimbura Perezida Kiir, utorohewe n'uburwayi dore ko amaze imyaka irenga 14 ayobora Sudani y’Epfo kuva yabona ubwigenge.


Kinyarwanda
English
Swahili









