IVUGURUYE: Ihirikwa ry'ubutegetsi muri Benin ryaburijwemo
Amakuru yari yasohotse mu gitondo kuri iki cyumweru yavugaga ko Itsinda ryiyise Komite ya Gisirikare ishinzwe Ivugururwa ry’Igihugu (MCR) ryatangaje ko ryahiritse ubutegetsi bwa Perezida Patrice Talon, rihita rifata ubutegetsi bw’igihugu. Nyuma ya saa sita nibwo hatangiye kuza amakuru abihakana avuga ko kudeta yaburijwemo ndetse biza no gushimangirwa na Perezida Talon Ubwe wagiye kuri televiziyo abwira abaturage ko ibyagambiriwe bitagezweho. Hari n'andi makuru yemeza ko indege za gisirikare za Nigeria ari zo zatabaye maze baburizamo iyi Kudeta.
Ibyabanje: Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu kuri iki cyumweru, MCR yatangaje ko iseshe inzego zose z’ubutegetsi harimo guverinoma, inteko ishinga amategeko n’izindi nzego z’igihugu.
Komite ya MCR yanatangaje gufunga imipaka yose y’igihugu by’agateganyo, mu rwego rwo “kurinda umutekano no gushyiraho inzego z’inzibacyuho”.
Mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo, MCR yavuze ko Lieutenant Colonel Tigri Pascal ari we wahawe kuyobora iyi komite n’ubutegetsi bushya bw’inzibacyuho. Uyu musirikare ubu ni we uri “gucunga inzego zose z’igihugu no kuyobora inzibacyuho kugeza igihe hazashyirwaho gahunda nshya ya politiki”.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku miterere y’iri hirikwa ry’ubutegetsi cyangwa aho Perezida Patrice Talon aherereye. Nta n’igisirikare cyangwa urundi rwego rwemeye cyangwa ruhakana iby’uyu mutwe.
Icyakora, MCR yo ivuga ko igamije “kugarura ituze no kuvugurura imiyoborere”, mu gihe impungenge z’ihungabana ry’umutekano mu gihugu zikomeje kwiyongera.


Kinyarwanda
English
Swahili









