
Ibiganiro by’i Luanda: M23 izohereza intumwa eshanu zizayihagararira
Lawrence Kanyuka umuvugizi wa AFC/ M23 mu bya Politiki, yatangaje ko uyu mutwe uzohereza intumwa eshanu zizawuhagararira mu biganiro by’i Luanda muri Angola.
Ni ibiganiro byateguwe na Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari n’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Ibi biganiro biteganyijwe ko bizaba taliki 18 Werurwe 2025.
Ubutumwa buti “AFC/M23 irashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ya Angola, João Lourenço, ku mbaraga ze ashyira mu gukemura amakimbirane akomeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).”
Gusa muri ibi biganiro Kanyuka ntiyatangaje abazahagararira AFC/M23 mu gihe DRC abayihagararira bazaba bayobowe na Minisitiri w’Ubwikorezi, wanabaye Minisitiri w’Ingabo n’umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa MLC, Jean-Pierre Bemba.
Ibi biganiro bigiye kuba nyuma y’igihe kinini Kinshasa igaragaza ko idashishikajwe no kuganira n’uwo mutwe umaze kwigarurira ibice byinshi mu burasirazuba bw’icyo gihugu by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.