U Rwanda rwateye utwatsi imwe mu myanzuro y'inama ya CIRGL yabereye I Kinshasa
Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w'ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari CIRGL (Conférence Internationale sur la Région des Grands Lacs) yabereye i Kinshasa ku cyumweru, ntiyitabirwa n’u Rwanda. Iyi nama yahise itora Félix Tshisekedi nka Perezida wa CIRGL muri manda nshya, inemeza ko icyicaro cy'uyu muryango gishyirwa i Bujumbura mu Burundi.
Nubwo iyi nama yafashe ibyemezo bitandukanye, u Rwanda ruratangaza ko nta bubasha cyangwa agaciro ifite ku bibazo bijyanye n’intambara n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). U Rwanda rwatangaje ko inzira zemewe muri ibi bibazo byo mu burasirazuba bwa RD Congo ari iza Doha na Washington.
Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko "inzira zemewe kandi zifite agaciro mu gushakira umuti ibibazo bya RDC ari iziri i Washington n’iza Doha, zombi zishyigikiwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU)".
Yakomeje agira ati "Izi nzira ni zo zifatwa nk’inzira z’amahoro zishobora gutanga umuti urambye, ugerwaho binyuze mu biganiro n’ubufatanye bw’impande zose".
U Rwanda rukomeza gusaba ko ibiganiro bigomba gukomeza kuba ku rwego mpuzamahanga, hashingiwe ku masezerano n’inzira zemewe n’abafatanyabikorwa, aho kwishingikiriza ku byemezo bitagizwemo uruhare n’impande zose bireba.
Ibi bije mu gihe uburasirazuba bwa RD Congo bukomeje kugaragaramo umutekano muke, imirwano ihoraho, n’ubuhunzi bukomeje kwiyongera, ibintu bigaragara ko bisaba inzira zizewe n’ubufatanye bwimbitse hagati y’ibihugu byo mu karere n’imiryango mpuzamahanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









