issa
DRC urwo igiyeho rukomeye kurusha gusezerera Nigeria

Nov 17, 2025 - 10:21
 0

Ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gusezerera Nigeria igiye guhura n’andi makipe atoroshye.

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2025, ikipe y’igihugu ya DRC na Nigeria zakinnye umukino wa nyuma utanga itike yo gukina imikino ya Intercontinental Play-Off mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha wa 2026.

Ni umukino utari woroshye waberaga kuri sitade yitwa Prince Moulay Hassan waje kurangira ikipe y’igihugu ya DRC ibonye iyi tike bigoranye cyane. DRC yakinnye umukino mwiza kurusha Nigeria ariko mu minota 120 iza kurangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. Ikipe ya Nigeria yatsindiwe na Frank Onyeka naho DRC itsindirwa na Elia Meschak.

Ikipe zaje kujya muri Penalite, ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo itsinda kuri Penalite 4-3 abasore ba Nigeria bayobowe na Victor Osmhen batahana agahinda kenshi.

Ikipe y’igihugu ya DRC, nyuma yo kubona iyi tike byatumye ijya mu mikino ya nyuma izatanga itike y’igikombe cy’isi ku makipe 2 muri 5 azaba ahanganye. Amakipe atanu arimo ikipe izava ku mugabane wa Asia, izizava muri Amerika y’epfo, izava muri Oceania Football Federation  ndetse n’iyi izava ku mugabane wa Afurika.

Iyi mikino izatangira gukinwa mu mwaka utaha muri Werurwe guhera ku itariki 23 kugeza 31. Iyi mikino izabera muri Mexico nkuko byemejwe na FIFA. Ikipe Ebyiri gusa nizo zizabona iyi tike muri aya makipe yose azaba ahanganye.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

DRC urwo igiyeho rukomeye kurusha gusezerera Nigeria

Nov 17, 2025 - 10:21
Nov 17, 2025 - 10:31