Tshisekedi nta bubasha afite bwo gufungura ikibuga cy'indege cya Goma-AFC/M23
AFC/M23 yatangaje ko Ikibuga cy’Indege cya Goma kizafungurwa ari bo bonyine babigizemo uruhare, ikavuga ko Perezida Tshisekedi nta bubasha afite bwo kugena ifungurwa ryacyo.
Mu gihe Perezida Félix Tshisekedi aherutse gusaba guverinoma ye gutegura “gufungura ku buryo bwa gisirikare n’ubutabazi” Ikibuga cy’Indege cya Goma, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ari wo ufite ububasha bwo kugena igihe n’uburyo icyo kibuga kizongera gukora.
Mu itangazo ry’uyu mutwe ryasohotse kuri iki cyumweru, AFC/M23 yavuze ko “Ikibuga cy’Indege cya Goma kiri mu maboko yacu, bityo kizafungurwa gusa ku bushake no ku bugenzuzi bwacu.”
Ibi bije bihabanye n’amabwiriza ya Perezida Tshisekedi wari wahamagariye inzego zirebwa n’imikorere y’ibibuga by’indege mu gihugu gutegura uburyo bwo kucyongerera imikorere mu buryo bwihutirwa, hagamijwe korohereza ibikorwa by’ubutabazi n’imiryango itabara imbabare ikora mu Burasirazuba bwa RDC.
AFC/M23 ikomeje gucunga uduce dutandukanye twa teritwari ya Nyiragongo no mu nkengero za Goma ahari ikibuga cy'indege cya Goma, mu gihe imirwano ikomeje hagati yayo n’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo. Kugeza ubu, nta gisobanuro kirambuye guverinoma ya RDC iratangaza kubyatangajwe n’uyu mutwe, ariko abayobozi muri minisiteri ishinzwe ubwikorezi n’indege zo mu kirere bakomeje gusaba abaturage kwitonda no gukurikiza amabwiriza y’umutekano.
RD Congo ivuga ko ibibuga by’indege n’inzira z’itumanaho bikomeje kubangamira ibikorwa by’ubutabazi. Ibi byo gufungura ikibuga cy'indege cya Goma bikaba binaherutse gutangazwa na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron ariko nabyo byatewe utwatsi na AFC/M23.


Kinyarwanda
English
Swahili









