
Kera kabaye Perezida Tshisekedi yahuye na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Nyuma y'igihe kitari gito Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi arahira ko atazigera ahura na Perezida Kagame, kuri uyu wakabiri aba banyacyubahiro bombi bahuriye mu gihugu cya Qatar.
Mu itangazo ryasohowe na Leta ya Qatar ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, rigaragaza ko kuri uyu Wakabiri i Doha habereye inama ihuriweho n'abakuru b'ibihugu bitatu aribo: Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani, Emir wa Qatar, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, ndetse na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi.
Ni inama yatumijwe n'umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani mu Rwego rwo kurebera hamwe icyagarura amahoro n'umutekano mu burasirazuba bwa Congo nk'uko itangazo ribivuga.
Ryagize riti '' Mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by'umutekano muke urangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta ya Qatar yakiriye inama ihuriweho n'Ibihugu bitatu i Doha kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, ikaba yitabiriwe na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Qatar; Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ndetse na Nyakubahwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo''.
Aba bakuru b'Ibihugu bishimiye aho inzira y'ibiganiro bya Luanda na Nairobi bigeze, ndetse biyemeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y'inama yo ku wa 8 Gashyantare yahuje abakuru b'Ibihugu bigize imiryango ya EAC-SADC.
Ba Perezida Paul Kagame ndetse na Tshisekedi bashimiye umuhate n'ubushake Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani, Emir wa Qatar afite mu gushakira umuti ikibazo cy'umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Congo ndetse no kuzahura umubano hagati y'u Rwanda na Congo.
Aba bakuru b'Ibihugu bahuye mu gihe kuri uyu wakabiri i Luanda muri Angola hari hateganyijwe inama y'ubuhuza yateguwe na Guverinoma y'Angola, ikaba yari igamije guhuza umutwe wa M23 na Leta ya Kinshasa. Cyokoze iyi nama ntiyabaye, kuko mu gihe haburaga amasaha macye ngo itangire ihuriro AFC/M23 ryaciye amarenga ko ritazitabira ibiganiro by'ubuhuza bitewe n'uko Leta ya Kinshasa ngo ikomeje kurasa mu bice iri huriro ryigaruriye hakoreshejwe indege z'intambara.