Dosiye ya Agatha Kanziga yongeye kuburwa

Mar 19, 2025 - 08:17
 0

Agatha Kanziga wari umugore wa Perezida Habyalimana, agiye kongera kubyukirizwa dosiye ku byaha ashinjwa bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwongeye kubura ino dosiye bwari bwarasubitse.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, ari bwo ubutabera bw’u Bufaransa buzasuzuma mu muhezo ubusabe bw’ubushinjacyaha, hagafatwa umwanzuro w’uko Kanziga yakongera kubazwa ku byaha ashinjwa.

Agathe Kanziga yahungiye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu 2008 ni bwo yatangiye gukorwaho iperereza no guhatwa ibibazo ku byaha ashinjwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe ikirego cyari cyatanzwe n’ihuriro ry’imirynago iharanira ko abagize uruhare muri jenoside baba mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, CPCR [Collectif des Parties Civiles Pour le Rwanda].

Kanziga, ubu ufite imyaka 82 y’amavuko, yageze aho mu Bufaransa mu 1998.

Iki gihugu cyanze kumwohereza mu Rwanda ariko cyanga no kumuha icyangombwa cy’ubuhunzi kubera ibyo byaha bya jenoside ashinjwa.Mu 2022 nibwo ubutabera bw’aho mu Bufaransa bwatangaje ko buhagaritse iperereza bwamukoragaho.

Ubushinjacyaha busaba ko yakurikiranwaho gucura umugambi wo gutegura jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, kandi iperereza rigatangira guhera taliki ya mbere Werurwe 1994, kuko ubusanzwe Ubufaransa bukora iperereza buhereye taliki ya 6 Mata 1994.

Mar 19, 2025 - 21:47

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.