RIB yibukije ko ntawutebya ahakana cyangwa apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’inzego z’umutekano bibukije ko guhakana, gupfobya cyangwa guhohotera abarokotse Jenoside ari icyaha gikomeye.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yashimangiye ko nta muntu ugomba kwitwaza urwenya cyangwa gutebya ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabigarutseho ubwo yari mu Kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, aho yavuze ko hari ibikorwa bikunze kugaragara byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ababifatiwemo babibazwa bakireguza ko babikoze batebya.
Yagize ati: “Ntawutebya atebya atyo, ntawutebya ahakana Jenoside, apfobya Jenoside, aha ishingiro Jenoside, ntawutebya ahohotera uwacitse ku icumu rya jenoside. Uko ntabwo ari ugutebya. Ntabwo ari ikintu kigibwaho impaka.”
Yasabye buri wese kwirinda amagambo cyangwa ibikorwa bishobora gukurura amacakubiri, anagaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igomba kurwanywa igihe cyose, atari mu gihe cyo kwibuka gusa.
Ati “Abantu barasabwa kwirinda ibikorwa cyangwa imvugo bishobora gukurura amacakubiri, bipfobya, bihakana cyangwa biha ishingiro Jenoside. Tubona ko bigenda bikura muri uku kwezi ariko si uku kwezi gusa bibujijwe. Ingengabitekerezo ya Jenoside bagomba kuyirinda. Ni ya magambo agaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ashyigikira kurimbura.”
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo kwibuka bizakorwa mu mutuzo no mu mahoro, anibutsa urubyiruko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika.
Ati “Ndagira ngo mbahumurize, icya mbere kwibuka bizakorwa mu ituze no mu mahoro nk’uko bisanzwe. Icya kabiri, umutekano wo mu muhanda n’umuhanda ugana aho twibukira uzacungwa neza muri iki gihe cy’amezi atatu.”
Yakomeje ati “Reka twibutse urubyiruko cyane cyane urwavutse nyuma ya 1994, bamwe rimwe na rimwe batumva uburemere bw’ibyo tuvuga uyu munsi. Hari igihe kubera kumva gusa ayo mateka hari igihe bashobora kumva ko ibyo tuvuga ari ugukina."
Yibukije ko abatanga ibitekerezo badakwiye kubikora mu buryo bukurura impaka, ahubwo icyo bagomba gukora n’ugutanga ubutumwa bwiza.


Kinyarwanda
English
Swahili









