issa
Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na Perezida wa Djibouti baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Nov 14, 2025 - 10:50
 0

Minisitiri w’ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, uri mu ruzinduko muri Djibouti, yakiriwe na Ismail Omar Guelleh, Perezida wa Repubulika ya Djibouti, mu biganiro byabereye muri Perezidansi ya Djibouti.

Mu butumwa yagejeje kuri Perezida Guelleh, Amb. Nduhungirehe yamushyikirije indamukanyo n’ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, anashimira uburyo ibihugu byombi bikomeje gusigasira umubano mwiza umaze imyaka myinshi.

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije gukomeza gushimangira umubano wa Djibouti n'u Rwanda, by’umwihariko mu nzego z’ubucuruzi, ubwikorezi, uburezi ndetse no gutumanaho. Banagarutse ku ruhare rw’ibi bihugu mu guteza imbere umutekano n’iterambere mu karere.

Perezida Guelleh yashimye intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu rwego rw’iterambere n’imiyoborere, anashimangira ko Djibouti yiteguye gukomeza gufatanya na rwo mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje icyizere gihari mu gukomeza kwagura ubufatanye, ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi na Djibouti mu mishinga y’igihe kirekire igamije guteza imbere ubukungu n’imibanire myiza ya dipolomasi.

Uyu mubano w’ibihugu byombi ukomeje gusigasirwa binyuze mu ruzinduko n’ibiganiro nk’ibi, bigamije kubaka iterambere rirambye no gukomeza kwimakaza ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere.

Nov 14, 2025 - 10:51