Nigeria: Leta yahagaritse umusoro wa 15% ku bikomoka kuri peteroli
Leta ya Nigeria yamaze guhagarika gahunda yari iteganyijwe yo gushyiraho umusoro wa 15% ku bikomoka kuri peteroli byinjyiraga muri icyo gihugu.
Leta ya Nigeria kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025 binyuze mu kigo gishinzwe imikorere y'ibikomoka kuri peteroli muri icyo gihugu yatangaje ko yahagaritse gahunda yo guca umusoro wa 15% ku bikomoka kuri peteroli biva mu mahanga bigana muri icyo gihugu.
Nk'uko ibinyamakuru byo muri Nigeria bikomeje kubitangaza ni uko uwo musoro wari waremejwe na Perezida w’icyo gihugu Bola Tinubu nk’imwe mu ngamba zo kongera amafaranga Nigeria yinjiza.
Amakuru y’uwo musoro akaba yari yaratangajwe mu ibaruwa ya leta yari yatangajwe mu itangazamakuru mu kwezi gushize, bikaba byari biteganyijwe ko uwo musoro wari gutangira kubahirizwa mu kwezi k'Ukuboza uyu mwaka.
Ikigo gishinzwe imikorere y'ibikomoka kuri peteroli NMDPRA muri Nigeria cyavuze ko iyo gahunda yo gusoresha uwo musoro wa 15% wagombaga kujya usoreshwa ku bikomoka kuri peteroli icyo gihugu gitumiza mu mahanga utakiri mu ngengo y’imari ya leta y’icyo gihugu.
Ibyo bikaba bibaye nyuma y’uko abashoramari muri icyo gihugu bagiye bagaragaza ko uwo musoro ari mwinshi ndetse ko wari bubagireho ingaruka zikomeye ku mibereho yabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









