issa
Nyaruguru: Abimuwe mu manegeka barashimira Leta yabatuje ahari amazi meza n’amashanyarazi

Feb 22, 2026 - 07:13
 0

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Rasaniro mu kagari ka Rusenge, Akarere ka Nyaruguru mu ntara y'Amajyepfo barashimira Leta y’u Rwanda yabatuje mu nzu zikoze neza ubwo bari mu zari ziri guhirima; benshi baterwaga inkeke na zo.

Imiryango cumi n’itatu yo mu kagari ka Rusenge irashimira Leta y’u Rwanda yabubakiye inzu nziza ibavanye mu nzu zarimo zihirima, ibakura mu manegeka ndetse inabafasha kubona uko bikura mu bukene hagamijwe iterambere n’imibereho myiza yabo.

Abasaniwe inzu ndetse n’abubakiwe inshya bavuga ko bataryamaga neza ngo basinzire kubera ko inkuta n’ibisenge by’inzu bararagamo byari byarangiritse cyane bigatuma mu gihe cy’imvura nyinshi bavirwa bigatera bamwe kuzivamo bakajya kugama ku baturanyi babo.

Emmanuel Sibomana, umwe mu baturage bubakiwe inzu nziza ndetse akanatuzwa mu mudugudu urimo amazi meza n’umuriro, avuga ko imibereho ye yari mibi cyane mbere y’uko yubakirwa iyo nzu ndetse akanatuzwa muri uwo mudugudu.

Yagize ati “Imibereho yacu yari mibi cyane kubera ko aho twari dutuye hari mu manegeka, nta mazi meza nta muriro. Imvura yaragwaga twese, umugore n’abana tugateranira mu nguni imwe y’inzu ikahatunyagirira, rimwe na rimwe tukajya kugama ku baturanyi mu masaha ya nijoro.

Akomeza agira ati "Byaratubabazaga kubera ko abana bacu bakundaga kurwarira muri ibyo bibazo, ariko ubu turashimira Leta yacu nziza kuko turimo kuryama tugasinzira neza; mbese imibereho yacu ni myiza.”

Emmanuel ashimira Leta y’u Rwanda avuga ko imibereho ye n’umuryango we ubu imeze neza nyuma yo guhabwa inzu ndetse akanahabwa urutoki rumufasha kwiteza imbere, abana be bakabasha kubona amafaranga y’ishuri kandi bakiga neza.

Yabaragiye Gratie, umuturage nawe utuye muri ako kagari ka Rusenge, ashimira Leta y’u Rwanda yamufashije kwikura mu bukene akiteza imbere binyuze mu mbuto y’ubunyobwa yahawe ahinga neza akihaza mu biribwa ndetse akanasagurira isoko bikamufasha gukirigita ifaranga.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rasaniro, Evariste Munguze, avuga ko icyo gikorwa cyo gukura iyo miryango 13 mu manegeka ndetse ikanahabwa imbuto zo guhinga ziyifasha kwikura mu bukene cyateguwe n’abaturage batuye muri ako gace ubwabo hakazamo inkunga ya Leta ndetse n’ubufasha bahawe n’umuryango Dufatanye.

Ati “Mbere wasangaga ibisenge by’amazu y’abo baturage bimuwe byaracitse, inkuta zarasenyutse, mbese byerekana ko zari inzu zitari zigikwiye guturwamo. Ni muri ubwo buryo rero twateguye kuba twafashanya nk’abaturage hiyongereyeho inkunga ya Leta ndetse n’ubufasha bw’umuryango Dufatanye.”

Umuyobozi wa Dufatanye, umuryango ugamije kurwanya imibereho mibi mu baturage no gufasha abari mu bukene kubwikuramo, Karema Godfrey, yashimiye abaturage bafatanyije bagatuza imiryango cumi n’itatu ahantu heza mu mudugudu urimo amazi meza ndetse n’umuriro w’amashanyarazi.

Yagize ati “Ibyo twagezeho si imbaraga zacu ahubwo ni umusaruro w’imiyoborere myiza n’ubufatanye bw’abaturage byatumye imiryango cumi n’itatu ituzwa aheza hari amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi.”

Umudugudu wa Rasaniro ni wo wonyine watoranyijwe muri ako karere ka Nyaruguru muri iyo gahunda ya Dufatanye, abawutuyemo bavuga ko ubu imibereho yabo ari myiza ndetse ko ubwabo bazishakamo ibisubizo bagafasha indi miryango itifashije yo mu yindi midugudu igasanirwa Inzu zabo.

Feb 22, 2026 - 09:15