issa
Bugesera: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we n'uruhinja rw'ukwezi

Apr 20, 2026 - 17:48
 0

Umugabo utuye mu Murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa mbere yafashwe na Polisi, akekwaho kwica umugore we n'uruhinja rw'ukwezi kumwe n'iminsi ibiri, yishe abatemye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mata 2026, mu Mudugudu wa Rugari Akagari ka Rugunga Umurenge wa Mwogo, nibwo hamenyekanye urupfu rw'umugore w'imyaka 22 n'umwana we bishwe na Ntawumenyamunsi Jean Paul w'imyaka 33.

Bivugwa ko Ntawumenyamunsi Jean Paul yishe umugore we n'umwana we w'uruhinja rw'ukwezi kumwe n'iminsi ibiri abatemye mu ijoro ryo ku wa 19 Mata 2026 rishyira ku wa mbere tariki ya 20 Mata 2026.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba SSP Twizeyimana Hamdun, yabwiye UKWELITIMES ko Polisi yafashe uwo mugabo biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati "Ni umugabo wabanaga n'umugore bari bamaranye igihe cy'umwaka,  bari barashakanye mu buryo butemewe n'amategeko. Mu gihe cya Saa kumi n'ebyiri za mu gitondo uyu munsi,  nibwo abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari umuntu ushobora kuba yatemye umugore we.

Polisi yagiyeyo isanga ari mu nzu yikingiranye bamusaba gukingura, basanga koko yatemye umugore we n'uruhinja rw'ukwezi kumwe n'iminsi ibiri.

SSP Twizeyimana yakomeje agira ati" Imirambo yatwawe ku bitaro bya ADEPR i Nyamata gusuzumwa, uriya mugabo nawe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata,  RIB yatangiye gukora iyo dosiye."

SSP Twizeyimana Hamdun yanasabye abaturage kwirinda ibyaha birimo iby'ubwicanyi n'ubugome ndetse anabasaba kujya bagana inzego z'ubuyobozi kugira ngo zibafashe gukemura amakimbirane bagiranye.

SSP Twizeyimana yanasabye abaturage kujya batanga amakuru ku kintu cyose cyatuma hakorwa ibyaha kugira ngo bikumirwe .

Amakuru UKWELITIMES ikesha abaturage batuye mu kagari ka Rugunga, bavuga ko uwo mugabo wishe umugore we nta makimbirane yagiranaga nawe ndetse atanywaga inzoga ku buryo ibyo yakoze byababereye urujijo gusa bamwe bagakeka ko yabitewe nibyo bise imbaraga z'imyuka mibi bamwe bita amadayimoni.

Apr 20, 2026 - 19:17