issa
Kirehe: Umugabo w'imyaka 28 yasanzwe  mu cyuzi yapfuye

Apr 20, 2026 - 20:08
 0

Umugabo witwa Shirambere Naphtar, uri mu kigero cy’imyaka 28, watwariraga abandi imizigo ya magendu, yasanzwe mu cyuzi cy'icyambu cya Gahindu yapfuye.

‎Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kiravunga, Akagari ka Nyakerera, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe mu Intara y’Iburasirazuba.

‎Amakuru agera kuri UKWELITIMES avuga ko umurambo we wabonwe n’abaturage ahagana saa munani z’amanywa ku wa 19 Mata 2025. Aho yari kumwe n’abandi bantu batandatu mu bwato, bavuye mu gihugu cya Tanzania batwaye magendu.

‎Seromba Jean Baptiste, Umukuru w’Umudugudu wa Kiravunga, yavuze ko ayo makuru bayamenye babibwiwe n’abo bari kumwe muri ibyo bikorwa bigayitse.

‎Ati “Twabibwiwe n’abo bari kumwe, batubwira ko bari mu mazi batwaye magendu bayivanye muri Tanzania. Bageze ku nkombe, bakeka ko bagiye gufatwa n’inzego z’umutekano, ariruka ajya mu mazi kandi atazi koga, ahita arohama.”

‎Seromba yongeyeho ko uwo nyakwigendera asize umugore n’umwana umwe w’imyaka ibiri.

‎Ni mu gihe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yemeje aya makuru, asobanura ko uwo musore yari mu bwato butujuje ubuziranenge kandi bukaba bwari bunatwaye umuzigo uremereye.

‎Yagize ati “Yari kumwe n’abandi bagabo batandatu mu bwato butari bwujuje ubuziranenge kandi buremereye. Bageze ku nkombe kubera ko bari batwaye magendu, bagira ubwoba bw’inzego z’umutekano, basubira mu mazi. Kubera ko atari azi koga, yaje guhita arohama arapfa.”

‎Yakomeje yibutsa abaturage kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko, by’umwihariko magendu n’ingendo zinyuze mu nzira zitemewe.

‎Ati “Amazi si ayo gukinishwa. Nubwo impanuka zo mu mazi zidapfa kubaho kenshi, iyo zibaye ziba zikomeye cyane kandi zigahitana ubuzima bw'abantu.”

‎Yongeyeho ati "Abaturage bagomba kunyura mu nzira zemewe n’amategeko, bakirinda ubucuruzi butemewe.”

‎Kuri ubu, umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya Kirehe kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Kirehe: Umugabo w'imyaka 28 yasanzwe mu cyuzi yapfuye

Apr 20, 2026 - 20:08
Apr 20, 2026 - 20:25