issa
Muhanga: Abarokotse Jenoside bubakiwe inzu bifuza ko zasanwa kuko zenda guhirima

Apr 15, 2026 - 15:30
 0

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bavuga ko inzu zo mu 2003 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zirenga 180 ubu zishaje, zikaba zenda guhirima ku buryo hari n'izitagifite inzugi n’amadirishya bakaba bifuza ko zasanwa.

Izi nzu zubatswe n'umuryango AVEGA Agahozo mu 2003 mu rwego rwo gutuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batari bafite aho baba no kubafasha kongera kubaka ubuzima n'icyizere nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

Ni inzu aba baturage bavuga ko zigenda zirushaho guhirima, gusaza no kwangirika uko imyaka igenda ishira bitewe n'igihe zimaze zubatswe ndetse no kuba hari izitakibamo abantu.

Nyiransengimana Épiphanie, umwe mu batujwe muri izi nzu, avuga ko izo nzu zabafashije igihe kinini, ubu zikeneye gusanwa kugira ngo zikomeze zifashe abaturage, mu gihe abandi bavuga ko hari izenda kugwa zikeneye gusanwa byihuse bitewe n’uko nta bantu bakizibamo kubera kwangirika bikabije.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, avuga ko icyo kibazo kizwi ndetse ko hari gahunda yo kugikemura iteganyijwe yo gusana inzu zirenga 180 muri uyu mwaka, hagamijwe kuzikora neza kugira ngo zongere zikoreshwe.

Yagize ati “Mu Karere dufite gahunda yo gusana inzu zirenga 180 uko ubushobozi buzagenda buboneka, kugira ngo zongere zibe nziza kandi zifashe n’abandi batishoboye kubona aho kuba.”

Abaturage batuye muri uyu Murenge wa Shyogwe bifuza ko iki gikorwa cyo gusana izo nzu cyakwihutishwa kugira ngo zigire abo zifasha kubona aho kuba heza.

Apr 15, 2026 - 16:51