Kirehe: Batanu batawe muri yombi bakekwaho gutunda no gucuruza Kanyanga
Mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kirehe, Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere ku bufatanye n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’abaturage, yataye muri yombi abantu batanu barimo abagabo bane n’umugore umwe bakekwaho gutunda no gucuruza Kanyanga, ibikorwa bivugwa ko bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage.
Abafashwe bafatiwe mu Kagali ka Nyakerera, Umudugudu wa Gasenyi, ku wa 14 Mata 2026, bafatanywe litiro 20 za Kanyanga bari bagiye kujyana gucuruza.
Nk’uko byemejwe na SSP Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko abafashwe bari bafite iyi nzoga itemewe mu buryo bw’amategeko bayijyanye kuyicuruza.
Yagize ati “Abafashwe bafatanywe litiro 20 za Kanyanga bari bagiye gucuruza.”
Yakomeje asobanura ko abakora ubu bucuruzi bakoresha amayeri atandukanye mu rwego rwo kuyihisha inzego z’umutekano.
Ati “Bakoresha amacupa y’amazi ya litiro imwe n’igice mu kuyitwara kugira ngo bayijijishe.”
SSP Twizeyimana kandi yagaragaje ko nyir’iyi Kanyanga atari yafashwe, kuko yari yayisigiye umusore abereye se wabo kugira ngo ayicuruze.
Yagize ati “Polisi yasanze nyirayo adahari, bamenya amakuru ko yari yagiye kugura ingurube yo kubaga, ariko kugeza ubu aracyashakishwa.”
Yakomeje agaragaza ingaruka z’izi nzoga z’ibiyobyabwenge ku buzima bw’abantu, avuga ko zitera ibibazo birimo amakimbirane mu miryango, urugomo, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi byaha.
Yanashimiye abaturage ku ruhare bagira mu gutanga amakuru ku gihe, ashimangira ko bifasha inzego z’umutekano kurwanya ibyaha.
SSP Twizeyimana yibukije abakomeje ibikorwa nk’ibi kubihagarika bagakora ibijyanye n’amategeko, agaragaza ko Polisi itazihanganira ababangamira umutekano. Yagize ati “Polisi ntizigera ibihanganira.”
Mu gihe iperereza rikomeje, abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigarama.
Muri uwo murenge kandi, kuva tariki 6 Mata kugeza ku wa 14 Mata 2026, hamaze gufatwa litiro zirenga 26 za Kanyanga, hanatabwa muri yombi abantu babiri bayinywaga, bahise bayimena, ubu na bo bakaba bari gukurikiranwa.

Kinyarwanda
English
Swahili









