Qatar yamaganye ibitero Iran yagabye kuri Turkiye na Azerbaijan
Leta ya Qatar yamaganye bikomeye igikorwa cyo kugaba igitero cya misile zirasa kure ku gihugu cya Turkiye ndetse n’igitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cyo muri Azerbaijan hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones) zaturutse muri Iran.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar kuri uyu wa Kane tariki 05 Werurwe 2026, rivuga ko ibyo bitero ari “ukwiyongera gukomeye kw’umwuka mubi” ndetse bikaba binyuranyije n’ubusugire bw’ibihugu.
Iyo minisiteri yavuze ko ibi bikorwa bishobora gushyira mu kaga umutekano n’ituze by’akarere. Yongeyeho ko ibyo bitero biri mu ruhererekane rw’ibikorwa byiswe “iby’ubwiyemezi buke” Iran imaze iminsi ikora.
Qatar ivuga ko Iran ikomeje gufungura indi mirongo y’amakimbirane no kongera ubushyamirane n’ibihugu biyikikije, ibintu bishobora guteza akaga gakomeye ku mutekano w’akarere kose.
Leta ya Qatar yasabye Iran guhagarika ako kanya politiki yise “idashyira mu gaciro yangiza umutekano w’akarere”, iyibutsa ko igomba gushyira imbere inyungu z’abaturage b’akarere no kubahiriza amahame y’ubucuti bwiza hagati y’ibihugu ndetse n’amategeko mpuzamahanga.
Qatar kandi yongeye gushimangira ko iri kumwe byimazeyo na Turkiye na Azerbaijan, inashyigikira ingamba ibyo bihugu bifata mu kurinda ubusugire, umutekano n’ubusugire bw’imbibi zabyo.


Kinyarwanda
English
Swahili









