issa
Intambara ya Amerika, Israel na Iran yateje izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga

Mar 5, 2026 - 18:04
 0

Intambara ikomeje kuba hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran yatangiye guteza ingaruka zikomeye zirimo izamuka ry’ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ku masoko mpuzamahanga.

Ibihugu byinshi bya Afurika byatangiye guhura n’ingaruka zikomeje zirimo izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli bitewe ahanini n’intambara iri kuba hagati ya Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Iran ikomeje kubura abayobozi benshi bayo barimo kwicirwa muri iyo mirwano.

Igihugu cya Afurika y'Epfo ni kimwe mu bya mbere byazamuye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku ikubitiro aho leta y’icyo gihugu yatangaje ko izamuka ry’ibiciro bya lisansi muri icyo gihugu ryatewe ahanini nuko igiciro cya peteroli ku isoko mpuzamahanga nacyo cyazamutse.

Leta ya Tanzania nayo ni imwe mu zatangaje izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli aho ibiciro by’amazutu na lisansi byiyongereye, ibintu leta y’icyo gihugu yasobanuriye abagituye ko ikiri inyuma y’izamuka ry’ibyo biciro ari uko ku isoko mpuzamahanga naho ibiciro byazamutse.

Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Senegal Ousmane Sonko yayoboye inama yihutirwa cyane y’icyo gihugu igamije kurebera hamwe uko igihugu cyakomeza gukoresha ibikomoka kuri peteroli nubwo ibiciro byabyo naho byiyongereye ndetse no kurebera hamwe uko abafite ubushobozi buke babaho mu gihe iyo ntambara ya Amerika, Israel na Iran yakomeza gukaza umurego n’ibiciro by’ibyo kurya bikiyongera.

Ibigo bikomeye by’ubwikorezi binyuza ibicuruzwa mu nyanja bikomeje gutangaza ko ingendo zo mu mazi zimwe na zimwe zatangiye guhagarikwa bitewe nuko inyinshi zinyura hafi y’igihugu cya Iran mu gace ka Strait Hormuz kugarijwe n’ibitero bya drone bigikomeje kugabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kompanyi zitandukanye zitegura ingendo z’indege muri Afurika zatangiye guhagarika gahunda yo kunyura mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, ibintu bikomeje gutera ibihugu byinshi bya Afurika igihombo mu ishoramari ry'ubucuruzi.

Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kugira uruhare mu guhuza impande zihanganye muri iyo ntambara mu gihe cyabisabwa cyangwa kigakenerwaho ubufasha.

Kugeza ubu benshi hirya no hino ku isi bakomeje guterwa ubwoba n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ibintu byanateye benshi gutekereza ko n’ibyo kurya iyo ntambara ikomeje kuba nabyo byazamuka.

Mar 5, 2026 - 18:06