issa
Kigali: Haracyagaragara abakoresha abana bari munsi y’imyaka 18 akazi ko mu rugo

Dec 4, 2025 - 09:04
 0

Mu gihe ubuyobozi budahwema gushishikariza abantu kudakoresha abana akazi ko mu rugo cyangwa indi mirimo ivunanye, mu Mujyi wa Kigali haracyagaragara abantu batandukanye bakoresha akazi ko mu rugo abana

Bamwe muri aba bana bakora akazi ko mu rugo babwiye UKWELITIMES, ko abakoresha babo bajya bababuza kugir uwo babwira ko bakora akazi ko mu rugo.

Bavuga ko zimwe mu ngorane baunda guhura nazo zirimo guhembwa amafaranga make no kwa mburwa ndetse no gukoreshwa imirimo ivunanye.

Bemeza ko benshi muri bo abakoresha babo batabahemba ahubwo amafaranga bakorera bayoherereza ababyeyi babo.

Umwe yagize ati “ Urebye ikibazo kinini tugira n’uko baduhemba amafaranga make kuko baba babona turi abana, hari n’igihe bayatwambura.”

Undi yagize ati “ Nyine barakubwira ngo nihagira uzajya akubaza ko uri umukozi ntukajye ubyemera ujye uvuga ko aho ukora arimuri bene wanyu noneho bakwambura ukabura uko ubigenza kuko abantu baba bazi ko utari umukozi.”

Yongeyeho ko benshi muri bo amafaranga bakorera aribwa n’ababyei babo

Ati “Nk’ubu njye amafaranga ibihumbi 10 nkorera bayoherereza mama akambwira ko yayambikira kubera ko niwe wanzanye i Kigali nyuma y’uko papa apfuye kugira ngo njye mufasha abone uko atunga barumuna banjye.”

Umugore witwa Mushikiwabo Carine, nawe yemeza ko abana benshi bakora akazi kmu rugo bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye.

Ati “ Bahura n’ibibazo byinshi cyane, icya mbere baramburwa kandi ahanini usanga ari ababyeyi babo babakura mu mashuri bakabazana i Kigali ngo gushaka amafaranga bakorera, nanjye hari umwana nzi wakoraga akazi ko mu rugo buri kwezi amafaranga ye ibihumbi 12 yakoreraga nyirabuja akajya ayoherereza nyina.”

Yongeyeho ko nyuma uwo mwana yaje kumubwira ko yasanze nyina yarakoresheje amafaranga yose bamwohererezaga mu myaka itatu yakozemo akazi ko mu rugo yarayakoresheje nta n’itungo na rimwe yamuguriyemo.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Cladho akagira n'abana mu nshingano,Murwanashyaka Evariste, we yavuze ko bitemewe gukoresha abana akazi ko mu rugo n'imirimo ivunanye ndetse iyo babimenye babakorera ubuvugizi.