issa
DRC n’u Burundi mu bihugu 19 byashyizwe mu bitemerewe guhabwa VISA ijya muri Amerika

Dec 3, 2025 - 12:38
 0

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi byashyizwe mu bihugu 19 Amerika itemerera abantu babyo kwinjira muri iki gihugu.

Ubuyobozi bwa Amerika bwahagaritse kwakira ubusabe bwose bwo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buturutse mu bihugu 19 bifatwa nk’ibifite ibyago byinshi, nyuma y’iminsi mike habaye igitero cy’iraswa cyahitanye umuntu i Washington muri Amerika, cyakekwagwamo umunya-Afghanistani, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Leta gishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ku wa kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025.

Iri hagarikwa rireba abantu bo mu bihugu 12 byari bisanzwe bibujijwe kwinjira muri Amerika kuva muri Kamena, ndetse n’abandi bo mu bihugu birindwi byari bimaze iminsi bifite ibibazo mu gutanga VISA, nk’uko bigaragara mu nyandiko z’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka.

Ubusabe bwo kubona ‘green card’ bw’abaturuka muri ibyo bihugu, kimwe n’ubusabe bwo guhabwa ubwenegihugu, bwahagaritswe. Urutonde rurimo bimwe mu bihugu bikennye kandi bigaragara ko bidafite umutekano uhagije.

Mu kwezi kwa Kamena muri 2025, Perezida Trump yari yatangaje ko abaturage b’Afghanistan, Burma, Tchad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guinea Equatorial, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudani na Yemeni, babujijwe kwinjira muri Amerika.

Ibindi bihugu birindwi byiyongereye kuri urwo rutonde ni Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan na Venezuela.

Ku wa mbere tariki ya 1 Ukuboza, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w'imbere muri Amerika, Kristi Noem, abinyujije kuri X yari yatangaje ko yasabye Perezida Trump kubuza kwinjira abaturage b’ibihugu byose byohereje muri Amerika abagizi ba nabi, abiba ubutunzi n’abandi batunzwe n’imfashanyo. Yagize ati “Ntabwo tubakeneye, nta n’umwe muri bo.”

Ku wa kabiri tariki 2 Ukuboza 2025, Perezida Trump ubwe yongeye gutangiza amagambo akakaye ku baturage bava muri Somalia, avuga ko batakwakirwa muri Amerika. Yagize ati “ Sinshaka ko binjira mu gihugu cyacu.”

Guhera ku wa 26 Ugushyingo 2025, nyuma y’igitero cyabaye i Washington cyakekwagwamo umunya-Afghanistani cyahitanye umusirikare wa National Guard kigakomeretsa undi bikomeye, ubuyobozi bwa Trump bwahagaritse ibyemezo byose byo gutanga ubuhungiro muri Amerika.

Perezida Trump yashyize imbere politiki ikomeye yo kurwanya abinjira binyuranyije n’amategeko, akavuga ko igihugu cya Amerika kirimo kwinjirwamo n’abanyamahanga b’abagizi ba nabi. Iyi gahunda ye yo kubirukana ku bwinshi yagiye igongwa n’inkiko zitandukanye, cyane cyane zishingikirije ku burenganzira abo bantu bagomba kuba bahawe.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

DRC n’u Burundi mu bihugu 19 byashyizwe mu bitemerewe guhabwa VISA ijya muri Amerika

Dec 3, 2025 - 12:38
Dec 3, 2025 - 12:44