Byinshi kuri Minisitiri Sebahizi Prudence wacuruje imineke n’avoka akanaba gafotozi
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yasobanuye ko akiri muto yakuze akunda gushakisha cyane no guharanira kwikorera ku giti cye ndetse bikaba byaratumye atangira gukora imirimo itandukanye irimo gucuruza avoka, imineke n’ibindi akiri mutoya.
Ibi Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi, yabigarutseho mu kiganiro The Password cya Televiziyo Rwanda, kigamije gufasha urubyiruko mu gutegura ahazaza harwo.
Ku wa 1 Werurwe 1978, ni bwo Minisitiri Sebahizi yavukiye mu Karere ka Gicumbi ari naho yize amashuri abanza, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de Nyabikenke ubu ni mu Karere ka Muhanga, aho yize ibijyanye n’Ubukungu ndetse aza gukomereza amasomo nk’ayo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Mu kiganiro The Password cya Televiziyo Rwanda, yagaragaje ko yakuranye inzozi zo kuzaba umuyobozi, umwarimu cyangwa umunyamakuru kandi byanamusunikiye gukomeza gukunda kwiga mu guharanira ko yazazigeraho.
Yeretse urubyiruko ko yakuze akunda kuba rwiyemezamirimo ndetse byanatumye abitangira akiri muto aho yacuruje ibintu bitandukanye anahinga ibirimo inyanya n’amashu.
Yagize ati “Kuba rwiyemezamirimo ntabwo bigira aho bitangirira, utangira uri umwana. Ndi umwana kuva niga mu mashuri abanza kugera ndangije ayisumbuye nakoze ubucuruzi bwinshi butandukanye. Niga mu mashuri abanza nashoboraga guhinga inyanya cyangwa se amashu, ndetse nkabona abantu bigaga muri serayi bafite imirima minini nkumva nshaka kumera nkabo. Nashoboraga guhinga metero ebyeri kuri ebyeri ariko nziko ari ibyanjye. Ari inyanya zanjye, intoryi zanjye ubutunguru bwanjye rero aho ni ukuba rwiyemezamirimo.”
Yakomeje ati “Ikindi mu rugo twagiraga ibiti by’avoka byera, ntibyambuzaga kuba mu biruhuko narazimanuraga, nkazibika nkazazishyira ku isoko ndetse n’abantu bakaza kuzigura mu rugo. Twagiraga imineke nayo narayigurushaga. Iyo byabaga byabaye ngombwa, nkaba nshobora kurangura igitoki cyashya nkakigurisha. Hari n’utundi twinshi nakoraga ku buryo nagiye kwiga mu yisumbuye ntangiye gutekereza uburyo nakwikemurira utubazo tujyanye n’amafaranga.”
Minisitiri yavuze ko yakomeje gukora imirimo itandukanye ndetse ageze muri Kaminuza, yaguze Camera yamufashaga gukorera amafaranga ndetse ngo yanatumye yiyubakira inzu akiri umunyeshuri.
Ati “Ngeze muri Kaminuza biba ibindi kuko nubwo nari umwarimu nshobora kujya gutera ibiraka, nabonye amahirwe ngura Camera icyo gihe yaguraga nk’ibihumbi 25 Frw ntangira kujya mfotora, nkorera n’amafaranga menshi kuko icyo gihe twari nka babiri gusa muri Kaminuza yose. Rimwe mu biraka nakoze turi mu ngando navuyeyo mpita nubaka inzu yanjye yo kubamo.”
Kuri we asanga isomo ku rubyiruko ari uguharanira kudapfusha ubusa umwanya warwo, rugaharanira gukora ibyaruteza imbere, kudacika intege ndetse no kugendera ku buzima bufite intego.
Ati “Isomo rya mbere ni uko mu gihe uriho mu buzima ugomba kumenya impamvu uriho. Ni iki uri gukora aka kanya kugira ngo wumve ko utari kwipfusha ubusa. Umwanya wawe, na we ubwawe ni cyo gishoro. Isomo rya kabiri ni ukudacika intege ibintu byose ukora ntabwo ariko bigera aho wifuza. Iyo ukoze ibya mbere hari aho birangirira ugatangira ibindi. Iryo somo riranakomeye cyane."
Minisitiri Sebahizi yavuze ko yanyuze mu buzima butangaje akiri muto aho yacuruje imineke, avoka ndetse anakora ubuhinzi bw'amashu


Kinyarwanda
English
Swahili









