issa
Kayonza: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 4 bamusangana urumogi

Apr 4, 2026 - 19:53
 0

Umugabo w'imyaka 40 wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 4, ndetse agejejwe kuri RIB baramusaka bamusangana urumogi mu myenda yari yambaye.

Uyu mugabo atuye mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, yafashwe ku wa Gatanu nyuma yo gukekwaho gusambaanya umwana akoresheje intoki ku mugoroba wo ku itariki ya 2 Mata 2026. 

Amakuru UKWELITIMES ikesha abaturage avuga ko uwo mugabo ubwo yafatwaga n'ubuyobozi bw'Umudugudu wa Mashinge bufatanyije n'abaturage, yagerageje kwiruka ariko baramufata ndetse ngo ageze kuri RIB bamusangana urumogi mu mufuka.

Nyina w'umwana uwo mugabo akekaho gusambaanya yavuze uko byagenze kugirango uwo mugabo afatwe. akekwaho gusambaanya umwana we

Yagize ati "Ubusanzwe umwana nari namusize mu rugo arikumwe na Mukuru we kuri nyina wabo, nsiga mubwiye ngo ajye gukura ibijumba byo guteka, ararangara atinda kujyayo umugoroba ukubye akingaho ashyira umwana hanze aragenda, atinda kuzamuka aho yaziye yasanze umwana arimo kurira kuko njye ntabwo nari mpari nari nagiye mu isoko gucuruza avoka, mpageze arambwira ngo keza (izina twamuhaye) arambwira ko arimo kunyara akababara."

Uwo mubyeyi yakomeje agira ati"Mfata umwana mujyana mu cyumba ni gutuma unyara ukababara, arambwira ngo misiyo yansanze hano nicaye ku mashyiga arya ibishyimbo, ndamubwira ni iki gituma unyara ukababara, arambwira ngo yakuyeho ikabutura aranshuna nkamubwira ngo ndababara. Nahise njya kureba umuyobozi w'Umudugudu ndabimubwira."

Umukuru w'Umudugudu wa Amashinge Banamwana Elisa avuga ko uwo mugabo yajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi bamusatse bamusangana urumogi .

Yagize ati " Maze kubona ko umwana anyara akababara nabigejeje kuri RIB sitaso Nyamirama, batwakira neza badutuma uwabikoze mu gitondo twaragiye turamufata tumujyana kuri RIB kuri sitasiyo Nyamirama."

Yakomeje ati" Tukimara kumugezayo umubyeyi baramubwira ngo kurikirana amakuru ubanze umujyane kwa muganga bamwohereza Rwinkwavu, akigerayo bapimye umwana basanga koko afite ikibazo, barebye basanze yarakoresheje intoki.Twaramubajije atubwira ko nta bindi yakoresheje, yakoresheje intoki.

Yunzemo ati "Twaramujyanye tugeze Kuri sitasiyo baramusaka twamusanganye ibibiriti n'urumogi ariko byari ibivungukira twamusanganye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul aganira UkWELITIMES yemeje ko mugabo yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB n'inzego z'ibanze ku bufaranye n'abaturage ndetse umwana yoherejwe ku bitaro kugirango ahabwe serivisi z'ubuvuzi.

Gitifu Kagabo anasaba ababyeyi kujya birinda gusiga abana bonyine ndetse agasaba abishora mu cyaha gusambaanya abana kubireka kuko ari amahano bikaba n'icyaha gihanwa n'amategeko

.

Apr 4, 2026 - 22:08