Umuhango wo gushyingura Papa Francis witabiriwe n'abasaga ibihumbi 250

Apr 26, 2025 - 21:57
 0

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 26 Mata 2025, nibwo i Vatican habereye umuhango wo guherekeza Papa Francis witabye Imana ku wa Mbere taliki 21. Yashyinguwe  muri Basilika ya St Mary Maggiore.

Ni umuhango witabiriwe  n'abarenga ibihumbi 250 barimo n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu, abakalidinali 200 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byatangaje ko umutekano wari ukikije Vatikani utari warigeze ubaho, aho abategetsi bohereje abapolisi barenga 2500 n'abasirikare 1.500 mu gucunga umutekano.

Abanyacyubahiro bitabiriye uyu muhango, barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wakunze guhangana na Francis kubera ibitekerezo byabo bitandukanye cyane ku bijyanye n'abimukira.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Antonio Guterres, abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, igikomangoma cy’Ubwongereza, hamwe n’abagize umuryango w’abami bo muri Esipanye na bo bari bitabiriye uyu muhango.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, wari wabanje kuvuga ko adashobora kwitabira guherekeza Papa Francis  kubera ibitero bishya by’Uburusiya, nawe nyuma yaje kugaragara arikumwe na Trumpa basanzwe badacana uwaka.

Apr 27, 2025 - 00:07

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.