issa
Kamonyi: Umusore  yishwe atewe icyuma n'abo yakizaga

Aug 18, 2025 - 09:00
 0

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko witwa Olivier Habinshuti wari uzwi ku izina rya”Zidane” yishwe atewe icyuma n'abantu yakizaga bari barimo kurwanira mu Mudugudu wa Nombe, Akagari ka Nyagishubi, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2025 ahashyira saa saba.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, yemeza ko uyu musore Se na Nyina bamutaye we n’abavandimwe, atangira gufata inshingano zo kubarera ndetse akaba ari bo babanaga.

Abaturage babwiye itangazamakuru ko muri aka gace nta mutekano uharangwa ndetse haba urugomo rwinshi kandi bahangayikishwa n'uko nta n'umu-DASSO uhabarizwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UKWELITIMES, ko uyu musore yatewe icyuma ubwo we na mugenzi we bari bavuye kureba umupira.

Ati "Nibyo bamuteye icyuma bimuviramo urupfu,yari kumwe na mugenze we bavuye kureba umupira. umva abantu bari gushyamirana bajya kureba barabakiza."

Yakomeje agira ati " Abo bakijije babuza kurwana baragiye babategera mu nzira barabakubita we bamutera icyuma arapfa na mugenzi we baramukomeretsa "

Yongeyeho ko kugeza ubu abantu batanu bagize uruhare mu rupfu rw'uyu musore bamaze gutabwa muri yombi ndetse hari abandi bane bagishakishwa ndetse n'imyirondoro yabo ikaba yaramaze kumenyekana.

Yaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano kuko bihanirwa.

Aug 18, 2025 - 09:15