issa
Minisitiri Dr. Bizimana yanyomoje umuhungu wa Protais Zigiranyirazo

Sep 26, 2025 - 16:00
 0

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yatangaje ko kuba Meya w’Umujyi wa Orléans yarimye umuryango wa Protais Zigiranyirazo uburenganzira bwo kuhamushyingura yakoze ibikwiye kubera ko uyu mugabo yagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi yabivuze asubiza umuhungu wa Zigiranyirazo, witwa Antoine Mukiza Zigiranyirazo wanditse ubutumwa agerageza kugaragaza ko se yari umwere, agendeye ku cyemezo cy'urukiko cyamufunguye.

Zigiranyirazo yapfiriye muri Niger tariki ya 3 Kanama 2025 ndetse akaba yarabaga mu nyubako y’Umuryango w’Abibumbye kubera ko yari yarabuze igihugu kimwakira nyuma yo kurekurwa n’urukiko rw’uyu muryango rwabaga i Arusha muri Tanzania.

Abinyujije kuri konti ya X, Minisitiri Dr. Bizimana, yatangaje ko Protais Zigiranyirazo yagizwe umwere mu bujurire n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda kubera amakosa y’uburyo urubanza rwaciwemo, bitandukanye no kuba yaba yari umwere.

Yavuze ko umucamanza Theodor Meron, wari muri TPIR yamenyekanye ku gushyigikira abaregwaga ibyaha bya Jenoside, bityo ko atagize Zigiranyirazo umwere mu nyungu z’ubutabera.

Yagize ati “Protais Zigiranyirazo yapfuye ataburanishijwe ku byaha yakoze hagati ya 1990 na 1993 muri za komine nyinshi za perefegitura ya Ruhengeri [Musanze y’ubu], ibyo byaha byanditswe mu buryo burambuye muri raporo mpuzamahanga n’abashakashatsi, abanyamakuru, imiryango itari iya leta, ababikorewe ubwabo, abakoze ibyo byaha ndetse no mu makuru y’ibanga ya leta ku butegetsi bwa Habyarimana.”

Minisitiri Dr. Bizimana, yavuze ko TPIR yaburanishije ibyaha bya Jenoside byakozwe gusa mu 1994 itarebye ibyaha byakozwe mbere yaho.

Ati “Ibi bivuze ko Meya wa Orléans n’abo bakorana bujuje neza inshingano zabo z’ubumuntu, bahitamo kudaha icyubahiro umunyabyaha wamennye amaraso y’Abatutsi.”

Yakomeje avuga ko icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Orléans kijyanye n’Amasezerano ya Loni yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside yashyizweho umukono ku wa 8 Ukuboza 1948.

Ku wa 26 Kanama 2025, Nibwo Meya Grouard yafashe icyemezo cyo kubuza ibikorwa byo gushyingura Zigiranyirazo mu Mujyi ayobora ashingiye ku kuba uyu mugabo wamenyekanye nka ‘Mr. Z’ yaragize uruhare rukomeye kandi rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’umwe mu bari bagize ‘Akazu’.

Sep 26, 2025 - 16:01