FPR-Inkotanyi yasabye Abanyarwanda gukomeza ubumwe
Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umuryango FPR Inkotanyi wifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo, by’umwihariko abarokotse Jenoside.
Mu butumwa bw'uyu muryango wanyujije kuri X ku wa 07 Mata 2026, FPR Inkotanyi yagaragaje ko Kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside, no kongera kwiyemeza gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uyu muryango wibukije ko Kwibuka bitagomba kugarukira ku mateka gusa, ahubwo bikwiye kuba umusingi wo gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, hagamijwe kurinda ibyabaye kongera kubaho ukundi.
FPR Inkotanyi ari nayo yahagaritse Jenoside amahanga arebera, yanashimangiye ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano ya buri Munyarwanda, kuko ari imwe mu mbogamizi zikomeye zishobora gusubiza inyuma intambwe igihugu kimaze gutera mu rugendo rw’iterambere n’ubumwe.
Mu butumwa bwabo bagize bati: “Kwibuka bitubere umwanya wo kurushaho gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside. Twibuke Twiyubaka.”
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ni igikorwa ngarukamwaka kigamije guha icyubahiro abazize Jenoside, gufasha abarokotse gukomeza urugendo rwo kwiyubaka, no kwigisha amateka nyayo kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Kinyarwanda
English
Swahili









