Misiri: Amatora y’Inteko Ishinga Amategeko ararimbanyije
Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, aho abasaga miliyoni 63 batuye icyo gihugu bamaze kwemererwa kuba batangira gutora abo bihitiyemo mu bakandida 568 bagomba guhagararira abaturage mu nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu ariko iryo tora rikazakorwa mu byiciro bibiri nk'uko itangazamakuru ryo muri icyo gihugu rikomeje kubitangaza.
Ku ikubitiro, iki cyiciro cya mbere cy’amatora cyabereye mu ntara ya Alexandria, Assiut, Aswan, Beheira, Beni Suef, Fayoum, Giza, Luxor, Matrouh, Minya, New Valley, Qena, Red Sea na Sohag.
Abakandida bahataniye imyanya y’ubuyobozi munteko y’icyo gihugu barenga 1,200 mu gihe abagomba gutorwa bagahabwa imyanya muri iyo nteko ishinga amategeko ari 568 ni mu gihe kandi biteganyijwe ko abazatsinda ayo matora bagomba kuzatangazwa ku wa 18 Ugushyingo uyu mwaka.
Nyuma y’iki cyiciro cy’amatora cyatangiriye kuri uyu wa mbere amakuru ahari ni uko icya kabiri giteganyijwe kuzaba kuva ku wa 24 kugeza 25 Ugushyingo uyu mwaka kikazabera mu ntara 13 muri 27 zigize icyo gihugu kitari gito.
Iritora rije nyuma y’uko muri 2019, itegeko ry’iki gihugu cya Misiri aribwo cyahinduye manda y’imyaka Perezida uyobora icyo gihugu agomba kumara kubutegetsi ikurwa kuri ine igezwa kuri itandatu ibyo byanatumye Perezida w’icyo gihugu Abdel Fattah al-Sisi wari warangiye manda ye akomeza kuyobora kugeza 2030.
Kugeza ubu abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu bavuga ko badahabwa amahirwe yo kuba bakiyamamaza nk’abandi mu myanya yo mu nteko ishinga amategeko iba ibonetse uretse ko leta y’icyo gihugu yo ivuga ko amahirwe ahabwa abatuye icyo gihugu yose angana.


Kinyarwanda
English
Swahili









