Nyamasheke: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 2 y’Abazize Jenoside mu 1994
Mu karere ka Nyamasheke mu Karere ka Nyamasheke, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 2 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 11 Mata 2026 ubwo mu Karere ka Nyamasheke hibukwagwa ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by’umwihariko hibukwa abiciwe kuri Paruwasi Gatulika ya Hanika n’ahandi, mu yahoze ari Komini Gatare.
Umugabo witwa Sibomana Vianney washyinguye mu cyubahiro umubyeyi we, yavuze ko gutinda kumwimurira mu Rwibutso ari uko yari atari yiyakira ndetse yumvaga ko kuba ashyinguye mu rugo bihagije.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, we yavuze ko aha kuri Paruwasi ya Hanika mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari hahungiye abasaga 15,000 bakaza kuhicirwa n’Interahamwe n’ingabo zari ia Leta ya Habyarimana.
Ikibazo cy’imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro n’icy’iyabagishyinguye mu ngo, cyagarutsweho na Gasasira Marcel uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, wabanje kwihanganisha abashyinguye ababo uyu munsi no gushimira abarokotse Uburyo bakomeje gutwaza.
Yagize ati “Turashimira aba bateye intambwe yo gushyingura ababyeyi babo mu cyubahiro hano mu rwibutso, tukanakomeza gusaba ababa bafite amakuru y’ahakiri imibiri ishyinguye ahatari mu nzibutso cyangwa itaraboneka kuyatanga na yo igashyingurwa mu cyubahiro.”

Kinyarwanda
English
Swahili









