U Burusiya bwatangaje ko bugiye gusubukura igerageza n’ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko yategetse inzego z’umutekano ze gutangira kwitegura uburyo bushya bwo kongera gusubukura igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Ibi yabitangaje ku wa gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025, mu nama y’Umutekano w’icyo gihugu, aho yasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisiteri y’Ingabo, inzego z’ubutasi ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’iryo gerageza, gukusanya amakuru arambuye no kuyasesengura, bakanatanga ibitekerezo by’uko iryo gerageza ryazakorwamo.
Amakuru akomeje gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byari muri iyo nama ni uko Putin yavuze ko yiteguye gukomeza gukora inama yiga kuri iryo gerageza ndetse bakanakora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo icyo gikorwa cyabo kigerweho.
Yagize ati “Twakoranye inama n’inzego zose zifite aho zihuriye n'umutekano kugira ngo dukore ubushakashatsi bwimbitse no gukomeza gukora inama zifatika zo kwiga uko twatangira imyiteguro y’igerageza ry’intwaro za kirimbuzi.”
Aya makuru aje nyuma y’uko Donald Trump aherutse gutangaza ko Amerika ishobora kongera kugerageza intwaro za kirimbuzi nyuma y’imyaka isaga 30 bitaba, nubwo Minisitiri w’Ingufu muri icyo gihugu yavuze ko muri iryo gerageza nta bitero biturika biteganyijwe kuzigera bigeragerezwamo.
Uburusiya mu kwezi gushize nibwo bwari bwatangaje ko bwagerageje intwaro nshya za kirimbuzi zirimo misile zishobora gutwarwa n’ingufu za mashanyarazi ku buryo zishoboka kugera kure zikanagira ubushobozi bwo kuba zanyura mu mazi, ibyo byatumye inzego z’umutekano zitandukanye ku isi ziburira Putin mu bwitondera gusohora izo ntwaro.
Kugeza ubu Ibihugu bishyira mu bikorwa ndetse bikaba binubahiriza Amasezerano yo guhagarika igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi ku rwego rw’isi (CTBT), ni Koreya ya Ruguru naho ibindi bigenda binanirwa kuyubahiriza nkuko world nuclear power test ban yabitangaje.
Abasesenguzi batandukanye mu by’umutekano ku rwego rw’isi bakomeje kwandika ku mbuga zabo nka X bavuga ko kugerageza intwaro bishobora gushyira igitutu ku bihugu bimwe na bimwe bityo bikongera umuvuduko mu bihugu bikomeye mu kurushanwa gukora intwaro za kirimbuzi, bityo ibyo bikaba byakongera kuba nko mu bihe by’intambara y’ubutita.


Kinyarwanda
English
Swahili









