issa
Rulindo: Polisi yafashe abantu barindwi bacukuraga zahabu mu buryo butemewe

Aug 8, 2025 - 10:59
 0

Polisi ikorera mu karere ka Rulindo ku bufatanye n’izindi nzego, yafashe abantu barindwi bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu mu murenge wa Rukozo, mu kagari ka Mberuka.

Aba bantu batawe muri yombi mu rukererera rwo kuri uyu wa 08 Kanama 2025.

Akarere ka Rulindo, ni kamwe mu turere tugaragaramo amabuye y’agaciro menshi ku buryo usanga hari abaturage basanzwe batuye muri aka karere n’abaturuhaka ahandi bishora mu bikorwa byo kuyacukuru mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kwirinda ubu bucukuzi kuko bugira ingaruka mbi, haba k’ubukora, umuryango, ibikorwaremezo, ibidukikije n’ahandi.  

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yagize ati “ Tuzakomeza gukangurira abantu kugendera kure ubu bucukuzi kuko bugira ingaruka nyinshi bitewe n’uko babukora ntacyo bitaye. Abanga kubireka, bazajya bafatwa, bahanwe kandi hanarengerwe ibyo bangiza.”

Yakomeje avuga ko abacukura zahabu mu buryo butemewe mu murenge wa Rukozo, bangiza imyaka n’imirima y’abaturage, imigezi, ibiraro, imihanda ndetse bakanagirana n’amakimbirane n’abangirizwa ibikorwa.

Ati “Usibye kwangiza ibigaragarira amaso, ubu bucukuzi bunangiza imibanire y’abaturage aho usanga abishora muri ubu bucukuzi bashyamirana n’abo bangiriza ibikorwa. Abakora ubucukuzi tubashishikariza gukorera mu bigo byemewe kuko n’ibyo bitanga umutekano uhagije. Abatabyumva, bazajya bahanwa hisunzwe amategeko.”

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bazakumeza kusobanurira abaturarwanda ingaruka zo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuze mu bukangurambaga ndetse no gusangira amakuru n’abaturage y’ahakorerwa ubwo bucukuzi n’ababugiramo uruhare.

Aug 8, 2025 - 11:05