Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS zashimiwe ubwitange n’ubunyamwuga
Umuyobozi w’ Ingabo za Loni muri Sudani y’ Epfo, Akarere ka Juba, Brigadier General Mohammad Iqbal Hossain, yasuye Batayo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) abashimira ubwitange n’ubunyamwuga.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026.
Umuyobozi w’ Ingabo za Loni muri Sudani y’ Epfo, Akarere ka Juba, Brigadier General Mohammad Iqbal Hossain, yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya 3 ziri muri ubwo butumwa, Colonel Innocent Rwaka Muhirwe, wamugejejeho inshingano z’ingabo ayoboye, ashimangira by’umwihariko kurinda abasivili.
Brigadier General Mohammad Iqbal Hossain, yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, n’ubwitange bafite.
Yongeye gushimangira ko kurinda abasivili ari yo nshingano nyamukuru muri ubu butumwa, anabasaba kwitwararika amabwiriza agenga imikoreshereze y’intwaro (Rules of Engagement), bagashyira imbere kwirinda gukoresha imbaraga za gisirikare aho bidakenewe.
Ingabo z’u Rwanda zoherezwa muri Sudani y’Epfo zitanga umusanzu ukomeye mu kubungabunga amahoro, kurinda abaturage no gushyigikira inzego z’umutekano muri icyo gihugu.
Iby’ingenzi ku ngabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo,
Mu nshingano bafite harimo kurinda abaturage n’abakozi ba Loni, kurinda ibikorwa remezo bya Loni, gufasha mu kugarura amahoro no gukumira amakimbirane, gukora ibikorwa byo kwegera abaturage (community outreach) no kubaka icyizere hagati y’ingabo n’abaturage.
Muri uyu mwaka wa 2026, abapolisi 160 boherejwe muri Juba, aho basimbuye abandi bari bamaze umwaka ku butumwa.
Mu mwaka wa 2024, ingabo za Rwanbatt-3 n’ishami ry’indege rya 12 bahawe imidali y’Umuryango w’Abibumbye kubera ubunyamwuga n’ubwitange mu kubungabunga umutekano, ndetse nyuma y’igihe gito barasimburwa muri ubwo butumwa.
Ingabo z’u Rwanda zinashyira imbaraga mu bikorwa byo kwegera no guteza imbere abaturage, nko gutegura imikino n’amahugurwa mu nkambi z’abaturage, bigamije kubaka ubumwe n’icyizere ndetse u Rwanda rufatwa nk’Igihugu gifite uruhare rukomeye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









