Muhima: Yavuze uko La Fresher hari bariyeri ikozwe mu mirambo y'abatutsi bicwagwa mu 1994
Umugore witwa Mukaruyonza Beatrice, warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, yatanze ubuhamya agaragaza uburyo muri aka gace habereye ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abatutsi muri icyo gihe ndetse hari haranashinzwe bariyeri ikozwe n'imibiri y'abatutsi bicwaga muri ibyo bihe.
Ibi uyu mutangabuhamya Mukaruyonza, yabitangarije UKWELITIMES, ku tariki ya 7 Mata 2026, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mukaruyonza w'umwana umwe, yashimangiye ko ahitwa La Fresheri mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Muhima habereye ubwicanyi ndengakamere ndetse hiciwe abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwandau 1994.
Yemeje ko muri aka gace hiciwe abatutsi benshi ndetse nyageze aho bariyeri zari zarahubatswe zubakishijwe imirambo y'inzirakarengane zari zirimo kwicwa muri ibyo bihe.
Yagize ati " Bicaga abatutsi cyane, muri icyo gihe buri wese wacagaho baramwicaga, icyo gihe hari ho konseye w'umugore wayoboraga Muhima wari umugome cyane ku buryo n'interahamwe z'aha La Fresher zari zarubatse bariyeri yubakishijwe imirambo y'abo zicaga yari igerekeranye."
Uyu mugore mu buhamya yatangiye mu ruhame, yagaraga je uburyo yiciwe musaza we na muramukazi we wari utwite impanga mu maso anamaze kuzibaruka.
Ati " Bishe musaza wanjye, umugore abimenye ahita nawe apfira aho twari twihishe gusa akibimenya impanga ze ma zo yari atwite inda yazo yahise ivamo ariko we ahita apfa none ho zo imwe ikajya impfa muri buri Cyumweru kandi yarahindutse umuhondo."
Mukaruyonza, yasoje ashimangira ko se umubyara na we yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ariko kugeza ubu atari yabona umubiri we aboneraho gusaba abafite amakuru y'abazi aho imibiri y'abatutsi biciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 itarashyingurwa mu cyibahiro, iherereye kuyatanga kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ubwo hatangizwaga uhamungo wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu Rwanda ndetse no bindi bihugu, mu Murenge wa Muhima by'umwihariko hatanzwe ubuhamya by'ubwicanyi bwakorewe abatutsi bari batuye mu Kagari ka Kabeza, hanashimwa ingabo za RPF zahagaritswe Jenoside yabakorerwaga zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame.

Kinyarwanda
English
Swahili









