Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umugoroba wo Kwibuka
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwo mugoroba witabiriwe n'abarenga ibihumbi 10, wabereye muri BK Arena ahasorejwe urugendo rwo Kwibuka, aho Perezida Kagame yahise yifatanya n’abawitabiriye ndetse anabacanira urumuri rw’icyizere.
Umutangabuhamya warokotse yakorewe Abatutsi mu 1994, Karangwa Jean Marie Vianney wo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse nyuma yo kuraswa isasu mu mugongo rigahinguka mu ijosi.
Uyu mugabo yavuze uburyo mu 1980 hashinzwe ishuri ryigenga rya APACOPE ryafashije Abatutsi kwiga na we arimo ariko rikomeza kunanizwa kugeza ubwo bamwe mu bahize mbere baciriwe dipolome zabo n’uwari Minisitiri.
Yavuze ko iryo shuri ryananijwe ndetse n’abaryigagamo bajyaga bananizwa, ku buryo ababanje kuryigamo basoje amashuri nashyiriye dipolome bari babonye ngo zisinyweho minisitiri arazica, ashinja abo namyeshuri ko bakopeye.
Yagaragaje ko bigaga amayeri yo kugendera hamwe no guhindura ibyapa biranga ishuri kugira ngo batagirirwa nabi.
Yerekanye ko ari umwe mu barokokeye muri Hotel milles Collines yayoborwaga na Rusesebagina Paul bagakizwa n’uko habayeho kugurana impunzi ku ruhande rwa FPR n’ingabo za Leta.
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari hirya no hino ku Isi bakwiye kugezwa mu nkiko kugira ngo abayizize n’abayirokotse bahabwe ubutabera.
Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 u Rwanda rwongeye kubaka isura nziza ku ruhando mpuzamahanga.
Yavuze ko kuri ubu hari impungenge zikomeye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa mu Karere bigizwemo uruhare na FDLR.
Dr. Gakwenzire yerekanye ko hakigaragara ihungabana mu byiciro binyuranye by’Abanyarwanda bityo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurirwanya hifashishijwe ibiganiro mu matsinda hirya no hino mu gihugu.
Yongeye kugaragaza ko IBUKA ishyize imbere gahunda yo gufata ubuhamya bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bukanabikwa mu buryo bw’Ikoranabuhanga.
Yanagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kwigisha abato amateka kugira ngo hatazaba ikintu na kimwe cyasubiza u Rwanda aho rwavuye ndetse ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimira ko buri munyarwanda wese afite ubwisanzure ku gihugu cye, yemeza ko abagihigira u Rwanda nta cyo bazageraho.
Perezida Paul Kagame , we mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwagize, bitazasubira ukundi.
Yavuze kandi ko Abanyarwanda batazongera gupfa ukundi, ahubwo ko bazarwanya bivuye inyuma ko ibyo biba, kuva ku muto kugera ku mukuru.
Yagize ati “Ntawe uzongera gupfa nk’uko Theoneste yabivugaga cyangwa se uko na we yapfuye. Buriya yarapfuye, kuba ariho ni nko kuzuka. Nta wakongera gupfa kuriya. Ntabwo wakwica umuntu kabiri. Ugerageje azakwica mbere y’uko umwica.”

Kinyarwanda
English
Swahili









