issa
Rubavu: Hashowe Miliyari 5.8 Frw  mu kubaka ruhurura yasenyeraga abaturage

Mar 7, 2026 - 09:20
 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ko mu kurushaho kurimbisha Umujyi wa Rubavu buri gukoresha arenga miliyari 5,8 Frw mu butunganya ruhurura iyobora amazi yavaga ku musozi wa Rubavu akajya mu nzu z’abaturage.

Ibi biri gukorwa nyuma y’aho umuturage witwa Bukuru Ndayi Roben muri Kamena 2025 yagaragarije Abadepite impungenge z’imyuzure ikomeza kubasenyera kenshi, akomoza ku miyoboro y’amazi idatunganye ndetse n’amazi amanuka ava ku musozi wa Rubavu.

Ati “Iyo imvura iguye umujyi uhinduka isayo bikagorana kuwunyuramo. Ibi bigira ingaruka ku bucuruzi no ku bukerarugendo. Turizera ko Abadepite bazashyiraho ingufu bagashaka igisubizo kirambye.”

Ni amafaranga kandi ari kwifashishwa mu kubaka imihanda mito ya kaburimbo ifasha abatuye mu bice bitandukanye by’umujyi kugenda neza.

Iyi mirimo iri gukorwa binyuze mushinga mugari wo kurimbisha imijyi no kuvugurura imiturire y’utujagari, icyiciro cya kabiri (Rwanda Urban Development Project: RUDP II).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, yabwiye IGIHE ko Igihugu gikunda abaturage bacyo ari na yo mpamvu amafaranga akoreshwa ibikorwaremezo bituma babaho neza.

Ati “Abaturage bahoraga batugezaho ikibazo cyo kwangirizwa n’amazi aturuka ku musozi wa Rubavu yabangirizaga nyuma yo kurenga ruhurura, kuko isanzwe yari nto. Turi gukoresha miliyari zirenga 5 Frw kugira ngo amazi ayoborwe muri ruhurura nini y’ibilometero 5.5 ayageza mu Mugezi wa Sebeya adasandaye mu mujyi no mu nzu z’abaturage nk’uko byahoze.”

Yavuze ko muri uyu mushinga kandi hiyongereyemo ikorwa ry’umuhanda wa kilometero 1,7 uturuka ahazwi nko mu Byahi ukazenguruka inyuma ahazwi nko ku Ngugu, ugahingukira hafi y’agahanda kajya Karukogo.

Ati “Hakozwe kandi ruhurura n’agahanda ka kaburimbo kahoze ari ak’amabuye kava ku muhanda wa La Corniche kahozemo amabuye ka kamanuka kajya mu Kiyaga cya Kivu.”