Kacyiru: TIC TAC Boutique Hotel yafashwe n’inkongi
Hoteli yitwa TIC TAC Hotel iherereye mu agari ka Kamatamu mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, yafashwe n’inkongi y’umuriro watewe n’abari barimo gusudira mu gice cy’akabyiniro.
Iyi nkongi yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2026.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye UKWELITIMES, ko iyi nkongi yatewe n’ibikorwa byo gusudira byari birimo gukorerwa mu gice cy’akabyiniro gaherereye muri iyi Hoteli.
Yavuze ko ubwo abantu bari barimo gusudira ibishashi byasimbutse bigwa ku ntebe maze inkongi ihita itangira kwibasira inyubako ya TIC TAK Hotel.
Yagize ati “ Nibyo inkongi yafashe ya TIC TAK iherereye mu Murege wa Kacyiru mu Kagari ka Kamatamu, umudugudu wa kamukina, inkongi yafashe igice gikorerwamo ibikorwa bijyendanye n’akabyiniro barimo basudira ibishashi biraturika bigwa ku ntebe yari hafi aho inkongi itangira uko.”
Yongeyeho ko Polisi ishinzwe kuzimya inkongi n’izindi nzego byatabariye ku gihe ndetse ari byo byatumye iyo nkongi adafata ibice byinshi by’inyubako y’iyo hoteli.
Ati “ Birumvikana ibyangiritse ntibyabura harimo intebe Plafond n’igisenge cy’igice cy’iyo nyubako n’ibikoresho bikoreshwa mu muziki na sound proof n’ibindi bitandukanye.”
Yaboneyeho gusaba abantu bose bashaka kwagura inyubako zabo kandi zikorerwamo cyane cyane ibikorwa nk’ibyo bigendanye no gusudira ko bagombwa kujya biigengesera kugirango hatabaho ibintu nk’ibyo by’inkongi.

Kinyarwanda
English
Swahili








