Perezida Zelensky yandikiye ibaruwa Putin
Perezida wa Ukraine Volodymir Zelensky yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya. Muri iyo baruwa BBC yanditse ko Zelensky yasabye uburyo bw’imbona nkubone mugenzi we w’u Burusiya guhura bakaganira noneho bagashakira hamwe igisubizo cy’intambara imaze imyaka ine.
Ni urwandiko rurimo ibyifuzo bye bishimangira ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitakabaye zinjira mu bibazo byabo ahubwo ko bakabaye bicarana bakabishakira umuti urambye. Yanasabye ko habaho iminsi y’agahenge muri icyo gihe cy’ibiganiro. Icyi cyifuzo cy’agahenge Putin yagiteye utwatsi ku wa kane tariki 4 Kamena 2026.
Perezida Zelensky yatakambiye Putin
Iyo baruwa ubutegetsi bwa Kremlin bwemeje iyo baruwa irimo ibyo benshi bise kwishongora nyuma y’uko Ukraine irashe mu Burusiya. Yanditse ati”Ukraine irifuza kurangiza intambara. Ndifuza ibiganiro turi kumwe.
Ukraine iziko Amerika irajwe ishinga no gusoza intambara yatangiye muri Iran. Igihe cyose Putin yakunze kubwira Uburayi ko bukwiriye kwigisha Ukraine ikazibukira ku butaka bwafashwe n’Uburusiya. Uburusiya bugenzura uduce turimo Donetsk, Luhansk, Kherson, Zaporizhzhia, na Crimea.
Putin yasabye Ukraine kureka uduce twafashwe
Uburusiya kandi bwabujije Ukraine kutabarizwa muri NATO. Iyo baruwa igizwe n’amagambo 1800 irimo kwicuza gukomeye ku ntambara yatwaye abantu n’ibyabo kandi kugeza ubu nta buryo buhari bwo kuyirangiza. Perezida Volodymir yasabye Putin ko yareka ibiganiro bikabera muri Turkey cyangwa se Switzerland.
Iyi ntambara abasaga miliyoni 1.4 bamaze kuyigwamo, Uburusiya bukoresha asaga $500,000 buri munsi nk’ikiguzi cy’intambara.

Kinyarwanda
English
Swahili








