issa
Ruhango: Bashyiriye Polisi ruswa bahita batabwa muri yombi

Jan 22, 2026 - 15:40
 0

Polisi y’u Rwanda (RNP) yataye muri yombi umugabo w’imyaka 56 n’umugore w’imyaka 65 nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gutanga ruswa ku nzego z’umutekano y’ibihumbi 50 Frw.

Aba bafashwe ku wa 21 Mutarama 2026, bibera mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana, ho mu Karere ka Ruhango.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko abashatse gutanga ruswa, bari bafatiwe mu bikorwa byo kwenga bakanacuruza inzoga itujuje ubuziranenge yitwa Igikwangari ya litiro 780.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko Polisi ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage, bahise bamena iyo nzoga mu ruhame na ho abafashwe bahita bajyanwa gufungwa.

Ati “Bariya bombi ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Byimana, ndetse Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana, iperereza rirakomeje.”

CIP Kamanzi yakomeje yibutsa abaturage kwirinda gutanga no kwakira ruswa ndetse n’iyezandonke kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yongeye kwihanangiriza buri wese kwirinda kwenga, gucuruza no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge kuko byangiza ubuzima bw’Abaturarwanda, anasaba abaturage kurushaho kwimakaza muri bo ihame ryo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba bagamije gukumira ibyaha.