
Perezida Putin arimo gukora kampanye yo kwinjiza mu gisirikare abagabo 160,000
Umukuru w’Igihugu cy’Uburusiya, Vladimir Putin arimo gukora ubukangurambaga, ashishikariza abagabo bagera ku 160,000 kwinjira mu gisirikare.
Ntabwo uyu mubare uzinjira mu gisirikare biteganyijwe ko uzajyanwa kurwana muri Ukraine nk’uko ngo benshi babitekereza. Abagabo Putin akeneye, ni abari hagati y’imyaka iri hagati ya 18 na 30.
Mu gihe uwo mubare waba winjijwe mu gisirikare, baba aribo ba mbere benshi cyane bahamagajwe mu gisirikare cy'Uburusiya kuva mu mwaka wa 2011.
Ikindi cyagarutsweho, n’ibitangazamakuru ku by’uyu mubare Putin ashaka, ni uko ngo igisirikare bazakimaramo umwaka umwe mu rwego rw’uko Uburusiya bushaka kongera umubare rusange w'abasirikare babwo bakagera kuri miliyoni hafi 2.39.
Biteganyijwe ko hagati y'uku kwezi kwa Mata (4) na Nyakanga (7) uyu mwaka, aribwo abo bashya bazinjizwa. Ni mu gihe kandi Amerika ikirimo kugerageza guhosha intambara ku mpande zombi binyuze gahenge yari yasabye.