issa
Perezida w'u Rwanda yitabiriye NBA All-Star 2026

Feb 17, 2026 - 08:50
 0

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umukino wa nyuma wa NBA All-Star 2026 wabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare 2026, aho ikipe ya USA Stars yatsinze USA Stripes amanota 47 kuri 21, ikegukana igikombe cya NBA All-Star Game.

Perezida Kagame yari mu banyacyubahiro barebye uwo mukino, ari kumwe n’Umuyobozi wa Los Angeles Clippers, Steve Ballmer, ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Kagame na Ballmer bagiranye ibiganiro byagarutse ku mikoranire y’u Rwanda na NBA, by’umwihariko nyuma y’uruzinduko Clippers yagiriye mu Rwanda mu mwaka ushize.

Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro n’abashoramari batandukanye bo muri siporo muri Amerika, hagamijwe gukomeza guteza imbere ubufatanye.

Mu bandi bari bitabiriye uwo mukino harimo uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barack Obama, ndetse n’ibyamamare bitandukanye.

Ku ruhande rw’abakinnyi, Team Stars yari igizwe na Anthony Edwards, Scottie Barnes, Ja Morant, Jayson Tatum, Paolo Banchero, Tyrese Haliburton, Chet Holmgren na Zion Williamson. Team Stripes yari irimo De’Aaron Fox, Kawhi Leonard, Jimmy Butler, Jaylen Brown, Donovan Mitchell, Bam Adebayo, Trae Young na Jaren Jackson Jr.

Hari kandi Team World yari igizwe na Victor Wembanyama, Luka Dončić, Giannis Antetokounmpo, Nikola Jokić, Shai Gilgeous-Alexander, Joel Embiid, Domantas Sabonis na Pascal Siakam.

Uyu mukino witabiriwe n’abahanzi n’ibyamamare barimo Charlie Puth, Vin Diesel, Ludacris, Queen Latifah, Fat Joe, 2 Chainz, Busta Rhymes, GloRilla, Teyana Taylor, Lisa Leslie, D Smoke, BigXthaPlug, Chris Tucker, Prince Harry n’umugore we Meghan Markle.

Wari kandi umwanya wo kumurika inkweto nshya za sosiyete ya Nike, aho abakinnyi barimo Kevin Durant, Devin Booker, LeBron James na Giannis Antetokounmpo bagaragaje inkweto zidasanzwe bakorewe. Jalen Brunson we yari yambaye Kobe 3 Low, mu gihe Cade Cunningham yamuritse Nike ST Charge nshya yashyizwe ku isoko bwa mbere.

Ni igikorwa cyongeye kugaragaza ubucuti n’imikoranire hagati y’u Rwanda n’ishyirahamwe rya NBA, ndetse n’uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa mpuzamahanga bya siporo.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Perezida w'u Rwanda yitabiriye NBA All-Star 2026

Feb 17, 2026 - 08:50
Feb 17, 2026 - 09:19