issa
Iburasirazuba: Litiro 51, 776 z'inzoga zitujuje ubuziranenge zafatanywe abantu 281 mu cyumweru kimwe

Feb 17, 2026 - 10:20
 0

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba, yatanagaje ko mu bikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, hafashwe abantu 281 bafite inzoga zitujuje ubuziranenge zingana na Litiro 51, 776. Polisi y'Igihugu irasaba abaturage banywa n'abacuruzi bacuruza izo nzoga kubireka kugira ngo birinde ingaruka ziterwa nazo.

Izo nzoga zitujuje ubuziranenge zafashwe mu gihe mu turere dutandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba, hakomeje ubukangurambaga bugamije kurandura inzoga zitujuje ubuziranenge. Ubu bukangurambaga bwabaye mu gihe mu minsi ishize abaturage babiri bo mu Murenge wa Murama karere ka Ngoma, banyweye inzoga z'inkorano mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Mushikiri, babiri muri bo bagapfa, mu karere ka Rwamagana abaturage bane bapfuye bazize inzoga zitujuje ubuziranenge abandi 16 bavurirwa mu bitaro bya Rwamagana barakira.

Abatuye mu turere ka Rwamagana baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko hari abacuruzi bahisha izo nzoga mu mabutike ndetse hari abacuruzi baranguza ibicuruzwa mu maduka bafite ububiko burimo inzoga irimo iyiswe ubwiza bwa Tangawizi, abo bacuruzi iyo nzoga  baranguza mu buryo bwa magendu.

 Umuturage utashatse ko amazina atangazwa utuye mu Mudugudu wa Karuhayi, Umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, waganiriye na UKWELITIMES, yavuze ko hari abacuruzi bafite amayeri yo gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge ashobora gukoma mu nkokora gahunda yo kuzica burundu.

Uyu muturage yagize ati " Inzoga z'inkorano tuzi ko zifite ingaruka nyinshi, urebye abantu bazinywa usanga barabyimbye amatama, abandi babyimba ibirenge. Izo nzoga kuzica biragoye urebye mu tubari duciriritse nizo abaturage banywa kuko zigura make, ikindi urebye igituma zidacika ni abitwaza gucuruza butike nyamara ari utwo tuyoga twa dundubwonko."

Umuturage utuye mu kagari ka Nkamba, umurenge wa Ruramira Akarere ka Kayonza, asanga guca izo nzoga byahera ku baziranguza bazicuruza ku buryo bwa magendu.

Yagize ati" Hari inzoga bita ubwiza bwa Tangawizi twumva bavuga ko yaciwe ariko usanga mu by'ukuri icuruzwa i Rwamagana niho irangurwa mu maduka aranguza ibintu bitandukanye.Abo baranguza izo nzoga Leta ikwiye kubafatira ingamba kuko abaturage batabonye aho bazirangura ntibazinywa."

Mu kiganiro UKWELITIMES, yagiranye n' Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko inzego zitandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba ziri mu bukangurambaga bugamije guca burundu inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati " Nkuko mubizi inzoga zitujuje ubuziranenge ni ikibazo ku buzima bw'abantu no kubuzima bw'umuryango, kuko zigira ingaruka zitandukanye. Izo nzoga zitera uburwayi, ni muri urwo rwego turimo gufatanya n'inzego zitandukanye zirimo inzego z'umutekano, iz' abikorera mu bukangurambaga kugira ngo izo nzoga tuzihashye, abafite imitekerereze yo kuzikoresha no kuzigurisha bose babicikeho kugira ngo badahura n'ingaruka bishobora kubagiraho ."

SP Twizeyimana arakomeza avuga abantu 281 bafatanwe inzoga zitujuje ubuziranenge. Yagize ati "Ubukangurambaga turimo kubukora tubujyanisha no kuzahiga no kuzifata no gushyikiriza inzego zishinzwe gutanga ibihano ku babirenzeho. Iki cyumweru dusoje dufatanyije n'inzego zitandukanye n'abaturage, twafashe inzoga zitujuje ubuziranenge litiro 51, 776, zifatanwa abantu 281, harimo abaciwe amande, harimo abajyanwe mu bigo ngoraramuco, hari n'abashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, kugira ngo bashyikirizwe Amategeko. Bijyanye n'uburyo abaturage barimo gushyira imbaraga mu kudufasha, ndabona ko gufata abakora n'abacuruza izo nzoga ntibikigoranye, igikenewe ni ukubona amakuru, tukabageraho tukabifata nabo tukabafata.abatekereza ko babikorera ahantu hatemewe mu buryo babihisha bakwiye kubireka kuko nta mwanya bafite."

SP Twizeyimana yakomeje aburira abacuruzi bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge banze kuva ku izima. Yagize ati" Umucuruzi agomba gucuruza ibyo afite uburenganzira, uburenganzira bwo gucuruza bumuha uburenganzira bw' ibyo akora naho yakagombye kuba abikorera, ntatwakirengagiza ko hari n'ababicururiza mu ngo zabo kandi binyuranyije n'amategeko nabyo amakuru naboneka tugomba kubafata ntabwo twakemera ko bikomeza."

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba, yagiriye inama abaturage banywa inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n'abazicuruza.

Yagize ati "Ubutumwa twaha abaturage nuko izo nzoga cyangwa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, birimo ibinyabutabire by'uburozi bishobora kubangiriza ubuzima, bibatera indwara zitandukanye zo mu nda, umwijima, umutima, umuvuduko w'amaraso kugeza naho bishoboka kubatera ubugumba cyangwa uburemba ku bagabo, indwara zo mu mutwe n'izindi. Bakwiye kwirinda kuzikoresha ndetse bagatungira agatoki inzego z'umutekano aho babona babicuruza mu midugudu yabo ikindi nuko ababicuruza ni amahirwe babonye yo kubireka, kuko ibi binyobwa biri mu cyiciro cya gatatu cy'ibiyobyabwenge nkuko Amategeko abiteganya, bihanwa n'amategeko uwo ari wese ubicuruza abicuririza aho ariho hose, tubonye amakuru turamufata tumushyikirize Ubugenzacyaha ahanwe mu buryo bw'amategeko."

Ibinyobwa birimo Ubwiza bwa Tangawizi ni kimwe mu byo abaturage bavuga ko ubuziranenge bwabyo babukemanga bashingiye ku buryo bidacuruzwa ku mugaragaro ndetse banabiranguza mu bwihisho. Amakuru UKWELITIMES ikesha umukozi ushinzwe itangazamakuru n'itumanaho mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibiribwa ibinyobwa n'imiti FDA, yemeza ko inzoga yitwa Ubwiza bwa Tangawizi iri mu macupa ya pulasitike iri mu binyobwa bitemewe gucuruzwa.

Feb 17, 2026 - 11:07