issa
Nyarugenge: Amaze umwaka ararana n’abasore batatu barimo umukunzi we

Feb 17, 2026 - 10:37
 0

Mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, haravugwa inkuru itangaje y’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko wibanira n’abasore batatu mu cyumba kimwe.

Iyo utembereye muri aka gace, abaturage bakamenya ko uri umunyamakuru, bahita batangira kukubaza ko wamenye amakuru w’umukobwa ahatuye wibanira muri Chambrette n’abasore batatu.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na UKWELITIMES, ko bavuga ko batunguwe n’uburyo uwo mukobwa ararana n’abasore batatu barimo uwo yita umukunzi we ku buriri.

Uwitwa Alphonse yagize ati “ Twe twarumiwe pe uzi ko abana n’abasore batatu kandi bose bararana ku buriri? We avuga ko harimo umuhungu umwe bakundana.”

Yakomeje avuga ko abantu benshi bo muri aka gace bajya bibaza uburyo uyu mukobwa ararana n’abasore batatu ku burira bikabayobera.

Ati “ None se koko niba harimo n’umukunzi we iyo barimo gukora ibintu abandi ntibabishaka? Ahubwo se bo ntibajya baryamana?”

Undi mugore utarashatse ko izina rye ritangazwa, we yagize ati “ Njye mbifata nk’amahano none se ubwo waryamana n’abasore batatu ku buriri imyaka ingahe ukavuga ko bose batakurongora?”

Habiyambere Vicent, we avuga ko atari ubwa mbere yumva abakobwa basambana n’abasorebarenze babiri

Ati “ Ibyo ni ibisanzwe ku rubyiruko keretse abasaza nibo batazi ko bibaho, None se ntujya wumva umukobwa waryamanye n’abasore babiri cyangwa batatu bya bindi urubyiruko bita selection.”

Iyi nkumi yo yanze kugira icyo itangariza UKWELITIMES, ku bijyanye n’uburyo irarana n’abasore batatu ku buriri cyane ko ari ibintu bifatwa nk’ibidasanzwe.

Inkumi ibana n'abasore batatu muri Chambette ivuye kubahahira

Feb 17, 2026 - 10:39