Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Dr. Jim Kim ku bufatanye bw’u Rwanda na UGHE ku iterambere ry’ubuvuzi
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi ba Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi iherereye i Butaro mu Karere ka Burera (Global Health Equity: UGHE), riyobowe n’Umuyobozi w’Icyubahiro wayo Dr. Jim Yong Kim, bagirana ibiganiro by'ubufatanye hagati ta UGHE na Guverinoma y’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere ubuvuzi.
Dr. Jim Yong Kim yakiriwe na Perezida Kagame ku wa 18 Nyakanga 2025 ari kumwe n’Umuyobozi wa UGHE, Prof. Philip Cotton na Dr. Joe Rhatigan usanzwe ari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi w’iyi kaminuza.
Uyu muyobozi w'icyubshiro, Dr. Jim Yong Kim ari mu Rwanda mu gihe ku wa 19 Nyakanga 2025 ari bwo umuryango utari uwa Leta witwa Partners In Health biteganyihwe ko izizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze iteza imbere ubuvuzi.
Itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanyujije kuri X, rivuga ko “Baganiriye ku bugatanye bukomeje hagati ya UGHE na Guverinoma y’u Rwanda, bwibanda ku kugira u Rwanda igicumbi cy’uburezi buteza imbere ubuzima, ubushakashatsi no guhanga udushya.”
UGHE, ni imwe muri Kaminuza zikomeye u Rwanda rufite kuko zitanga ubumenyi bugezweho bwo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n'uko gahunda y’imyigishirize n’uko amasomo atangwa muri izo kaminuza ari bumwe ndetse n’abarimu bamwe ari abo muri Kaminuza ya Harvard.
UGHE yafunguye imiryango mu Rwanda mu 2014 bigizwemo uruhare na Partners in Health, PIH, Umuryango wita ku buzima bikozwe na Dr Paul Farmer witabye Imana mu 2022.
PIH na yo yari yafashijwe n’imiryango nterankunga ya Cummings Foundation na Bill & Melinda Gates Foundation (y’umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates n’uwahoze ari umugore we Melinda Gates), na Leta y’u Rwanda by’umwihariko.
UGHE ifite ishami ry’i Kigali n’irya Butaro. By’umwihariko i Kigali hatangirwa amasomo y’icyiciro cya gatatu mu mitangire y’Ubuvuzi rusange (Global Health delivery).
Ishami rya Butaro ryatashywe na Perezida Kagame muri Mutarama 2019. Iyo Kaminuza ikaba inafite aho ihuriye bya hafi n’Ibitaro bya Butaro bizobereye mu bijyanye no kuvura kanseri.
Iyi kaminuza UGHE ni iya kane muri kaminuza 129 zibarizwa mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu gutanga uburezi bwiza aho imaze guhugura abaturage 128 binyuze mu mishinga yayo yo kwihangira imirimo. Abarenga 1.260 kandi bahawe akazi mu mishinga itandukanye ishyirwa mu bikorwa na UGHE, mu gihe abayobozi 536 bo mu bihugu 52 bamaze guhabwa amasomo y’ubuyobozi atangirwa muri iyi kaminuza.
Ku wa 8 Mata 2024 ni bwo Prof. Philip Cotton yatangiye kuyobora UGHE. Ni nyuma y’uko muri Gashyantare 2024 iyi kaminuza yari yatangaje ko yagize uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bwongereza umuyobozi wayo mushya.
Uyu mwanya Prof. Cotton yawusimbuyeho Dr. Joel M. Mubiligi wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye no guhanga udushya n’igenamigambi muri Partners in Health.


Kinyarwanda
English
Swahili









