Barwanye bapfa amabuye y’agaciro bamwe bahasiga ubuzima
Itsinda ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro batemewe n’amategeko ryagiranye amakimbiranye n’irindi tsinda bakorana ubwo bucukuzi umwe atema mugenzi we aramukomeretsa yenda gupfa umukecuru warebaga uko gushyamirana we arahungabana ahita apfa.
Ibi byabereye mu ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Karongi, Akagari ka Kayenzi Umudugudu wa Nyabiheke.
Aba bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko babukorera mu migezi ya Nyabahanga, aha ni mu murenge wa Gitesi, mu mugezi wa Musogoro uri mu murenge wa Rubengera, no mu mugezi wa Mashyiga uri mu murenge wa Gashari ndetse ukagera muri Murambi aho bacukura zahabu.
Amakuru dukesha Umuseke, avuga ko Aya makimbirane yaturutse ku itsinda rimwe ricukura amabuye y’agaciro ryiyise (Abanyogoro) ryacukuye ibitaka birisiga hejuru hanyuma irindi tsinda riza kuza riyungurura rya taka rikuramo Zahabu, ubwo Abanyogoro bamenyaga ayo makuru ko babayungururiye itaka, haje gutangira imirwano yabereye ku kabari ka Hakizimana Bonavanture gaherereye ahitwa Gitaka.
Umwe mu bacukura Aya mabuye y’agaciro witwa Nsekanabo Michel yatemwe na mugenzi we arakomereka bikabije nyuma aza kwitaba Imana.
Naho umukecuru wareberaga ibyo biba akaba yari anasanzwe arwara umuvuduko yarebye amarorerwa yakorewe aho nawe ahita apfa Uyu mukecuru akaba yitwa Ntivuguruzwa Christine.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twizere Bonaventure Karekezi yemeje iby’aya makuru, asaba abaturage kwegera inzego zikabafasha gukemura ibibazo bagiranye, kuko iyo babyikemuriye habaho amakimbirane nk’ariya ashobora gutwara ubuzima bw’abantu.


Kinyarwanda
English
Swahili









