issa
Hari gahunda yo gushyira inyamaswa muri Pariki ya Nyandungu

Sep 22, 2025 - 11:40
 0

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rufite gahunda yo gushyira inyamaswa muri Pariki ya Nyandungu iherereye mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko uru rwego rufite gahunda yo kwagura iyi pariki no kuyishyiramo inyamaswa, hagamijwe kuzamura umubare w’abayisura, ndetse n’ibyiza nyaburanga biyibonekamo. 

Ati “Ibyo tuzakora vuba harimo no kuzana inyamaswa ariko habanza inyigo kugira ngo tuzanemo inyamaswa zigendanye n’imiterere yayo n’aho zishobora kuba, ntabwo ari ibintu dupfa gukora gutyo gusa. Muri make ibyo ni ibintu duteganya gukora muri iyi pariki ya Nyandungu ariko ntabwo twabigeraho tudafatanyije n’abayituriye ndetse n’abashinzwe umutekano.” 

Amakuru dukesha RBA avuga ko nubwo hataratangazwa inyamaswa zizashyirwa muri iyi pariki, hari gutekerezwa ku Mpala, Imparage, Isha n’izindi ariko zitagira amahane. 

Pariki ya Nyandungu yafunguwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2022, nyuma y’imyaka itandatu igishanga iherereyemo gitunganywa. Ifite ubuso bwa hegitari 121 zirimo hegitari 70 z’igishanga na hegitari 50 z’ishyamba. Ibamo ibimera by’amoko arenga 60 n’inyoni z’amoko arenga 100. 

Iyi Pariki igizwe n’ibice bitandukanye birimo icy’ibimera byifashishwa mu buvuzi, ubusitani bwitwa ‘Pope’s Garden’, ibyuzi bitanu byororerwamo amafi, ibyuzi bitatu byo kogeramo, ahatangirwa amakuru, restaurant igezweho ndetse n’inzira y’ibilometero 10 inyuramo abanyamaguru n’amagare. 

Umuyobozi wa Pariki ya Nyandungu, Kambogo Ildephonse, aherutse gusobanura ko abayisura bagenda biyongera umwaka ku wundi, kuko bavuye ku 48.813 mu 2022 bagera ku 67.222 mu 2023, bagera ku 76.754 mu 2024. 

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera ubuso bw’iyi Pariki ho hegitari 43. Ni umushinga uzajyana no gutunganya ibindi bishanga bine birimo icya Nyabugogo, Gikondo, Kibumba na Rugenge, ku buryo bizaba ahantu heza ho kuruhukira.

Sep 22, 2025 - 11:43