Trump yabaye ahinduye intekerezo ku cyemezo cyo kongerera kongera imisoro ku bicuruzwa bijya muri Amerika

Apr 10, 2025 - 10:21
 0

Perezida Trump yahinduye intekerezo ku kukuzamura umusoro w’ibicuruzwa byinjizwa muri Amerika biturutse mu bindi bihugu.

Gusa  iki cyemezo cyo guhindura iyo gahunda by’agateganyo, ntikireba Ubushinwa kuko bwongerewe imisoro cyane.

Trump yagiye ashyiraho imisoro bitewe n’igihugu , aho nka Vietnam yari yashyiriweho uwa 46% na 25% ku Buyapani. Iyi misoro ireba buri gihugu yahagaritswe mu gihe cy’iminsi 90, uretse ko umusoro wa 10% ku bicuruzwa byose biturutse mu mahanga byinjira muri Amerika, ugomba kugumaho.

Nk’igihugu cy’u Bushinwa cyari cyarashyiriweho umusoro wa 34%, buhitamo kwihorera nabwo bushyiraho undi nk’uwo, bituma Trump yongeraho 50%, u Bushinwa bukomeza kwinangira, nabwo bushyiraho undi nk’uwo, bituma ugera kuri 84%.

Si ibyo gusa kuko Trump yaje kongera kuwuzamura awugeza kuri 125%, uretse ko yavuze ko adatekereza ko ashobora kuwongera kurenza icyo kigero. Yabikoze ngo ku bwo kwanga agasuzuguro.

Apr 10, 2025 - 13:06

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.