
Kuki umunsi wa Pasika ugibwaho impaka mu madini ya Gikirisitu?
Umunsi wa Pasika wijihijwe kuri iki cyumweru taliki 20 Mata 2025 ufite icyo usobanuye ku bakirisitu. Uyu munsi abemera Yesu Krist bemera ko yapfuye akamara mu mva iminsi itatu akazika, gusa uyu munsi ntuvugwaho rumwe na benshi batandukanye.
Ku rundi ruhande ariko nubwo abo bemera Yezu nk’Umukiza wabo ibijyanye n’itariki yazutseho ntibakunze kuyivugaho rumwe aho bamwe bagaragaza ko muri ibyo bihe nta gikoresho cyapimaga igihe ngo bamenye amatariki.
Amateka agaragaza ko inkuru zivuguruzanya ku Munsi Mukuru wa Pasika, zatangiye mu Kinyejana cya Kabiri nyuma y’ivuka rya Yezu.
Icyo gihe bamwe bibazaga impamvu nyamukuru uyu munsi wizihizwa ku cyumweru gusa, impaka zirakomeza bituma bamwe mu banyamadini bahitamo kuwizihiza ku minsi bo bumvikanaho.
Uku kutumvikana ku itariki kandi kwatewe n’uko abakirisitu bo mu Burasirazuba bw’Isi batagirira ibihe bimwe n’abo mu Burengerazubwa bwayo.
Mu Burengerazuba babara ibihe bagendeye ku ngengabihe yitiriwe Gregoire, bagashyiraho Umunsi wa Pasika ku munsi wo ku Cyumweru cya mbere ukurikiye ukwezi kwa mbere kuzuye ibizwi mu bumenyi bw’Isi nka ’Full Moon’.
Mu gihe abo mu Burasirazuba cyane basengera mu Itorero ry’Aba- Orthodox babara bashingiye ngengabihe yitiriwe Julian, aho iri inyuma gato iminsi 13.
Nk’ubu ukwezi kuzuye k’uyu mwaka kwabonetse ku wa 5 Mata 2023 ku bakoresha ingengabihe ya Gregoire mu gihe abagendera iya Julian uyu munsi uzaba ku wa 13 Mata 2023.
Amakimbirane yarakomeje agera mu kinyejana cya munani, aho icyitwaga Asia Minor, ubu ni muri Türkiye y’ubu, abakirisitu bizihizaga Pasika ku munsi wa 14, uhereye ku wo Ukwezi kuzuye kubonekeraho, ubwo ni ku wa 14 Mata tugendeye ku ngengabihe y’Abayahudi, bikaba ari ku cyumweru.
Ubwo hari ukuva ku wa 22 Werurwe kugeza ku wa 25 Mata bijyanye n’igihe ukwezi kuzuye kwabonekeye.
Mu mpera z’ikinyejana cya 18 ibihugu byinshi byo mu Burayi byishingikiriza kuri Kiliziya Gatolika ndetse n’ibyemera ubuporotesitanti byari byaramaze kwemera n’ingengabihe ya Gregoire, mu gihe aba-Orthodox bo bakomeje kwinangira bagakoresha ingengebihe yitiriwe Julian.
Nk’ubu uyu mwaka abo mu Burengerazuba bw’Isi bizihije Pasika ku wa 9 Mata mu gihe abo mu Itorero ry’Aba-Orthodox bo mu Burasirazuba bazizihiza Pasika ku wa 16 Mata 2023, ubwo bizaba ari ku Cyumweru.
Bigenda bihinduka rimwe iminsi igahura ubundi igatandukana kuko nko mu 2017 Pasika yizihirijwe umunsi umwe ndetse no mu 2025 biteganyijwe ko ari ko bizagenda.
Hari n’ubwo Pasika y’Aba-Orthodox ishobora kuba nyuma y’ibyumweru bitanu iy’abo muri Kiliziya Gatolika yabaye. Urugero rwa hafi ni izaba mu mwaka utaha wa 2024 aho imwe izaba ku wa 31 Werurwe mu gihe indi izaba ku wa 5 Gicurasi.
Ibi bigaragaza ko itariki izakomeza kuba iminsi itandukanye kabone nubwo hashyirwamo imbaraga ngo uyu munsi ujye wizihirizwa hamwe.
Mu 1963, Inama rusange muri Kiliziya Gatolika yabereye i Vatican, bimwe mu byari ku murongo w’ibyigwa kwari ugushaka uko n’andi matorero yajya yizihiza Pasika ku munsi umwe, ariko ntibyagerwaho.
Mu 1997, indi nama yahuje amatorero yo ku Isi hose, ibera muri Syria nabwo yigaga uko Pasika yahindurwa. Hagombaga gukoreshwa ibyuma byifashishwa mu kugenzura isanzure ngo harebwe igihe ukwezi kuzuye kuzazira bigatuma itariki igirwa imwe nko mu 2001.
Byagombaga kugerwaho ari uko abagendera ku ngengabihe ya Julian bagombaga guhindura, cyane ko iya Gregoire yo yakundaga kugendera ku gihe ariko impande zombi zananiwe kumvikana.
Mu 2008 ndetse no mu 2015 nabwo byarageragejwe ariko birananirana kugeza n’uyu munsi.
Bijyanye n’uko ingengabihe ya Julian igenda itakaza ibihe bigenderwaho mu kwizihiza Pasika, abahanga bagaragaza ko izo ngengabihe izongera guhurizwa mu 2700, ibigaragaza ko ikibazo cyo gutangukana kw’amatariki kizakomeza kubaho.
Nubwo benshi bawufata nk’umunsi wejejwe ndetse bakawitegura cyane, Pasika ku rundi ruhande amateka ayigaragaza nk’inkomoko y’imigenzo ya gipagani, ari na byo bituma uyu munsi wemerwa na bamwe abandi bakawuhakana bawufata mu buryo bubi.
Uyu munsi ufite inkomoko mu ku kigirwamana cy’uburumbuke cya Eostre, cyasengwaga mu bihugu nka Pologne, Repubulika ya Czech, Slovakia, Croatia, Bulgaria, Macedonia, u Burayi bwo Hagati no mu bihugu byo muri Scandinavia.
Umuhango wo kwizihiza Eostre wagombaga kurangwa n’amabara atandukanye arimo icyatsi, umuhondo n’ibara ry’umuhemba (purple).
Ibimenyetso byayo byari inkwavu n’amagi nk’ibigaragaza uburumbuke n’ubuzima bushya, aho abahanga bagaragaza ko inkwavu ari zimwe mu nyamaswa zafatwaga nk’imana z’uburumbuke z’imwe mu mico y’Abanyaburayi.
Impamvu y’iki kimenyetso cy’amagi ni uko mu Kinyejana cya 16 ngo Martin Luther yateguye umuhango wo gushaka amagi, aho abagabo bagombaga kuyahisha noneho abagore n’abana bakayashakisha.
Ngo uwo muhango washushanyaga inkuru y’izuka rya Yezu cyane ko ngo imva y’uwo mwana w’Imana yavumbuwe n’abagore.
Iyo ni na yo mpamvu mu rwego rwo kugaragaza ko amadini amwe adashaka kugendera muri uwo mujyo ngo bibe byakwitiranwa n’uko abapagani bo muri icyo gihe bizihizaga uwo munsi, amwe yahisemo kudakoresha ijambo ‘Easter’ rigifatwa nk’irikoreshwa n’abapagani batizera Imana, ahubwo bakoresha umunsi w’umuzuko (The Resurrection Day), bisobanuye nk’uburyo bwo kwitandukanya.
a