issa
Kwagura Ibitaro bya Masaka bigeze kuri 96%

Oct 31, 2025 - 11:58
 0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, Rwanda Housing Authority, cyatangaje ko imirimo yo kubaka no kwagura Ibitaro bya Masaka igeze kuri 96%.

Ibi byatangajwe n’Ubuyobozi bw’iki kigo binyuze mu itangazo ryashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho bagaragaje ko ibi bitaro biherereye mu Karere ka Kicukiro habura igihe gito kugira ngo byuzure.

Biteganyijwe ko ibi bitaro nibimara kwagurwa bizahita bihindurirwa izina bibe Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali [CHUK].

Ibi bitaro bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw ndetse mu gihe bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 827, ni ukuvuga ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho. CHUK ubu yakiraga abarwayi bagera kuri 400.

Igishushanyo mbonera cyabyo kigaragaza ko bizaba bifite inyubako eshatu z’abarwayi zubatse mu buryo bw’amagorofa, harimo izigeretse inshuro eshanu. Bizaba bifite kandi inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n’izindi.