issa
Nigeria: Barindwi bakatiwe igihano cyo kwicwa bamanitswe

May 26, 2026 - 14:00
 0

Urukiko Rukuru rwa Leta ya Rivers muri Nigeria rwakatiye abagabo barindwi igihano cyo kwicwa bamanitswe nyuma yo guhamywa uruhare bagize mu ishimutwa n’iyicwa rya Padiri Edwin Isaiah Dokubo-Harry waburiwe irengero mu mwaka wa 2013.

Ni icyemezo cyafashwe n’Umucamanza Boma Diepiri wayoboye urubanza rw’abo bagabo rwabereye mu Mujyi wa Port Harcourt muri Nigeria kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Gicurasi 2026.

Abakatiwe icyo gihano cy’urupfu barimo Precious Jack Opara, Answer Dick, Osaki Fubara, Prince Mikado Philip, Tienabeso George, Seleipri Fubara na Alaboeriya Fubara bashinjwaga ibyaha birimo umugambi wo kugambanira kwica abakirisitu, gushimuta, gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ibindi byaha bifitanye isano n’ubugizi bwa nabi.

Mu iburanisha, Urukiko Rukuru rwa Leta ya Rivers rwavuze ko ku wa 6 Ukuboza 2013 abo bagabo bafatanyije n’abandi bagishakishwa mu gushimuta umupadiri witwa Dokubo-Harry wajyanwe mu ishyamba riherereye mu gace ka Abalama, mu Karere ka Asari Toru, aho yaje kwicirwa, umurambo we ukajugunywa mu mugezi wo muri ako gace.

Mu mwanzuro w’urukiko, Umucamanza Diepiri yavuze ko ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bihagije bigaragaza uruhare rw’abo bagabo muri ibyo byaha, bituma bahabwa igihano cyo kwicwa bamanitswe.

Nyuma yo gusomerwa imyanzuro y’urukiko, bamwe mu bakatiwe ndetse n’imiryango yabo bari bitabiriye iburanisha basabye ko urukiko rwazatekereza ku cyemezo rwafashe. Gusa urukiko rwemeje ko igihano bahawe kigomba gukurikizwa nk’uko amategeko abiteganya.

May 26, 2026 - 14:41